Centrafrique Irashaka Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Na Bahrain

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 06, Ugushyingo, mu Murwa mukuru w’igihugu cya Bahrain witwa Manama habereye inama yahuje Umugaba w’ingabo z’iki gihugu witwa Field Marshal Shaikh Khalifa bin Ahmed Al Khalifa  na Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Centrafrique witwa Claude Rameaux Bireau baganira k’ubufatanye mu bya gisirikare.

Iby’ubu bufatanye byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cya Bahrain kitwa Bahrain News Agency.

Bahrain ni igihugu cyo muri Aziya gitegekwa n’ubwami.  Kiri mu Kigobe cya Perise kikaba kigezwe n’ibirwa bito birenga 50. Ni igihugu gituranye na Qatar ndetse Arabie Saoudite. Gituwe n’abaturage batagera  1,501,635, ariko kavukire ni 712,362.

Bahrain ni igihugu gituwa n’abaturage bake ariko gikize

Ifite igisirikare gito( abantu bagera ku 13,000) ariko bafite ibikoresho bigezweho byiganjemo ibyo bahawe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Kwmamaza -

Igisirikare cyayo kitwa Bahrain Defense Force kikagira intwaro zikomeye zirimo indege nini bita F-16 Fighting Falcon, izo bita  F-5 Freedom Fighter, kajugujugu bita UH-60 Blackhawk, ibifaro byitwa M60A3 n’ubwato bw’intambara bufasha iki gihugu kurinda ko umwanzi yaturuka mu mazi kuko burya amazi nayo afatwa nk’umupaka.

Kubera ubu bushobozi, impamvu y’uko Centrafrique yahashakira ubufatanye mu by’umutekano irumvikana.

Centrafrique ni igihugu kiri kubaka ubushobozi bw’ingabo zacyo kugira ngo ubwacyo kizashobore guhangana n’inyeshyamba zari zarakizengereje.

Repubulika ya Centrafrique yo ituwe n’abaturage miliyoni enye zirengaho bake

N’ubwo ingabo z’u Rwanda ziba muri kiriya gihugu zagifashije kugira umutekano mu buryo bugaragara, ntabwo zizakigumamo iteka, iyo ikaba impamvu ituma nacyo kigomba kubaka ubushobozi bwo kwicungira umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version