Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Centrafrique itagize amahoro arambye, Afurika yose ishobora guhungabana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Centrafrique itagize amahoro arambye, Afurika yose ishobora guhungabana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2021 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyo urebye Akarere Centrafrique iherereyemo usanga iramutse igize ibyago byo kutagira amahoro arambye, yaba intandaro y’imidugararo yagera mu karere kose iherereyemo ndetse bikajegeza n’Afurika yose.

Kuba ari igihugu kiri hagati y’ibihugu nka Chad, Cameroun, Sudani y’Epfo, Sudani, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo Brazaville, bivuze ko iramutse idatekanye byateza ikibazo kirusha igisanzwe kiri muri kariya gace.

Agace kiriya gihugu giherereyemo gasanzwe karimo amahoro agerwa ku mashyi!

Iyo urebye ibibera muri Mali, Nigeria, muri Sudani y’Epfo, usanga agace kiriya gihugu giherereyemo kadafite amahoro arambye.

Biriya bihugu byose cyangwa se hafi ya byose bisanzwemo amakimbirane ya Politiki igendera ku moko, amadini n’uturere.

Muri Centrafrique amakimbirane ashingiye ku moko, amadini na Politiki yatangiye yo mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2012 nibwo havutse imitwe y’abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bakora icyo bise Seleka.

Seleka yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse iza no kwigarurira igice kinini cya kiriya gihugu.

N’ubwo ihuriro Seleka ryatangiye rifite isura ya Politiki ryaje kugira indi sura y’idini kuko ryari ryiganjemo Abayisilamu.

Bidatinze(muri 2014) havutse umutwe witwa Anti-Balaka uza wiganjemo Abakirisitu.

Iyi mitwe yombi yahiganye bukware, abantu bicwa nabi, baratwikwa, baratemagurwa n’ubundi bwicanyi.

Muri uwo mwaka kandi nibwo ingabo z’u Bufaransa zambariraga urugamba zijya muri Centrafrique, i Banqui zigiye guhosha ariya makimbirane.

Icyo gihe hari mucyo zise Opération Sangaris. Iki gikorwa cya gisirikare cyatangijwe tariki 05,Ukuboza, 2013  cyarangira tariki 30, Ugushyingo, 2016.

Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Hollande.

Bidatinze kandi UN yoherejeyo abasirikare mu kiswe MINUSCA.

Hari nyuma y’amasezerano y’amahoro yari yarasinywe muri 2016.

Uko bimeze kose ariko ibibera muri Centrafrique bigomba gushishikaza abantu bose bakurikirana politiki yo mu karere iherereyemo kuko uretse no kuba ari igihugu gikize kuri diyama, ni igihugu kirimo imyiryane kandi gihanzwe amaso n’ibihugu byinshi.

Ikibazo cy’amoko n’amadini kiri muri kiriya gihugu ugisanga no mu bihugu bya hafi  nka Cameroun, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu rugero runaka.

Ibi bivuze ko ibibera muri Centrafrique bitabaye byiza kurusha uko biri muri iki gihe bishobora kongererwa n’ubukana n’ibyarutuka mu baturanyi.

Kubera impamvu zitandukanye, hari ibihugu byohereje ingabo zabyo muri Centrafrique.

U Rwanda rwo rusanzwe ruzihafite uretse ko ruherutse kongera umubare wazo.

Ingabo z’Abarusiya nazo zihamaze igihe kandi izi zose zahageze zihasanga iz’Abafaransa basanzwe bahafite ibirindiro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zihahoza ijisho.

Kuba UN ihafite ingabo kandi hakaba hari batatu muri zo baherutse kuraswa bagapfa ni ikerekana ko ibihabera bikomeye.

Abasirikare batatu b’Abarundi bari muri  MUNISCA(Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) nibo baherutse kuhagwa.

Perezida watowe Bwana Faustin Archange Touadèra aherutse kubwira itangazamakuru ko birinze guta muri yombi François Bozizé birinda ko byakurura umwuka mubi, bigatuma hari amaraso y’abasivili yongera kumeneka.

Bozizé yari aherutse kuvugwaho guhuriza hamwe imitwe itavuga rumwe na Leta yari igamije guhirika ubutegetsi.

Uko gushaka guhirika ubutegetsi byari mu buryo bwo gukoma mu nkokora amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

TAGGED:BanguiCamerounCentrafriquefeaturedNigeriaRwanda BozizeTouadera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article N’ubwo muri 2020 twahuye n’ibibazo ariko ejo ni heza-Kagame
Next Article Karongi: Bacukura Zahabu rwihishwa bakayigurisha ku bakire b’i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?