U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Mu Ugushyingo, 2025 mu Rwanda hazabera Inama izahuza Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF.

Izatangira Tariki 19 irangire Tariki 21, Ugushyingo, 2025 ikazaba ari iya 46 ihuza abo ba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri uwo muryango.

Iziga ku ruhare rw’abagore bo muri uwo muryango wa Francophonie.

Izitabirwa n’Abaminisiti 93 bo mu bihugu bivuga Igifaransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanditse kuri X/Twitter ko bose bahawe ikaze.

Ati: “Impera z’uyu mwaka zizaba zirimo akazi kenshi gakubiyemo no kwikira Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa…Abo bashyitsi bo mu bihugu 93 n’abandi bazazana nabo bahawe ikaze mu Rwanda rw’imisozi 1000.”

Ubushize Inama nk’iyo yabereye i Paris mu Bufaransa ahasanzwe ikicaro cy’umuryango wa Francophonie uyoborwa n’Umunyarwandazi Louise Mushikiwabo.

Ifoto ibanza: Micro zikoreshwa n’abadipolomate

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version