Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CHAN 2020: Amavubi Yakoze Ibyo Atari Yitezweho Anganya Na Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

CHAN 2020: Amavubi Yakoze Ibyo Atari Yitezweho Anganya Na Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2021 4:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wayo wa mbere wo mu Itsinda C rya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) riri kubera muri Cameroun.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade de la Réunification y’i Douala kuri uyu wa Mbere,
Amavubi yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuyahesha amanota, ariko umupira watewe na Hakizimana Muhadjiri ugonga umutambiko w’izamu mu gihe uwatewe na Tuyisenge Jacques wakubise igiti cy’izamu ukajya hanze.

Uburyo bwa mbere bwabonetse muri uyu mukino, bwari ubwo ku ruhande rw’Amavubi, ku ishoti ryageragejwe na Tuyisenge Jacques mu minota itandatu ya mbere, umupira ufatwa na Charles Lukwago.

Tuyisenge uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu kuva mu 2011, yongeye kandi kubona amahirwe yo gutsindira Amavubi ku munota wa 19 ku mupira wari uvuye ahagana muri koruneri, ashyizeho umutwe uca ku ruhande.

Brian Aheebwa winjiye mu kibuga asimbura Milton Karisa wavunitse mu minota 13 ya mbere, yashoboraga gutsindira Uganda, ishoti yagerageje rica ku ruhande rw’izamu rya Kwizera Olivier nyuma yo gukorwaho na Imanishimwe Emmanuel.

Hakizimana Muhadjiri yahushije bumwe mu buryo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ubwo ku munota wa 30 yacengaga abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rifata umutambiko w’izamu.

Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwa Tuyisenge bwo ku munota wa 42, aho yateye umupira n’umutwe ugakubita igiti cy’izamu ukarenga.

Impinduka zakozwe mu gice cya kabiri n’umutoza Johnn McKinstry, zafashije Uganda kwiharira iminota 45 ya nyuma, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yigeze ibona.

Kalisa Rachid wavunitse hashize isaha amakipe yombi akina, yasimbuwe na Nsabimana Eric mu gihe Hakizimana Muhadjiri na Iradukunda Bertrand basimbuwe na Manishimwe Djabel ndetse na Usengimana Danny mu bihe bitandukanye.

Myugariro w’iburyo w’Amavubi, Omborenga Fitina, ni we watowe nk’umukinnyi w’uyu mukino warangiye hagati y’aya makipe ntayo irebye mu izamu ry’indi.

Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka, yo yatsinze Togo igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu itsinda C.

Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Uganda: Charles Lukwago, Paul Willa, Mustafa Mujuzi (c), Patrick Mbowa, Aziz Kayondo, Shafiq Kagimu, Joachim Ojera, Bright Anukani,
Abdul Karim Watambala, Milton Karisa na Vianney Ssekajugo.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda 2 -0 Uganda nibyo byari ibyifuzo k’umufana|| umukino warangiye amakipe yose anganya 0-0
Next Article KIGALI: Ifungwa ry’amashuri rihangayikishije Abana || Bavugako biteguteye gusibira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?