Abiga muri Kaminuza iri i Remera mu Kagari ka Rukiri II yitwa East African University babwiye Taarifa Rwanda ko hejuru y’ubuzima buhenze, hiyongeraho n’ibibazo birimo itonesha rikorerwa abakobwa ‘beza, abarimu badahembwa bagahitamo kugenda badahaye abanyeshuri amanota n’ibindi. Kaminuza ivuga ko ibyo byose bifitiwe ibisubizo.
Umwe mu biga muri East African University avuga ko ibibazo bahura nabyo ahanini bishamikiye ku miterere y’ubukungu bujegajega haba mu Rwanda n’ahandi ku isi ndetse hari abo kwiga bigora bakagera aho bicuza icyatumye biza kwiga mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Bamwe bati: “Iyo mbimenya, nari kwiga mu cyaro.”
Uko ubuzima burushaho guhenda, ni nako amashuri cyane cyane ayigenga azamura ibiciro by’amafaranga abanyeshuri bishyura.
Muri East African University badutekerereje uko bagiye mu biruhuko bishyuraga Frw 200,000, aho bagarukiye kwiga basanga yiyongereyeho Frw 19,000.
Ababonye batashobora kuyishyura, bahisemo kureka ishuri bigira gushaka amafaranga.
Umunyeshuri witwa Alexis mu nyandiko yatugeneye ivuga uko we na bagenzi be babayeho, yanditse ko ubwo yaganiraga n’umwe mu bayobozi b’iyo Kaminuza bakagaruka kuri iyo ngingo, yamwibwiriye ko ibi biterwa n’uko Kaminuza nayo ikeneye amikoro ngo ikomeze ikore.
Uwo muyobozi yaramubwiye ati: “Amafaranga twishyura abarimu n’abandi bakozi, ni menshi cyane kandi akomeza kwiyongera.”
Icyakora, izamuka ry’ibiciro siryo ryonyine rituma kwiga muri Kaminuza bigorana ahubwo hari n’uko n’imyigire, kubona amanota nabyo bigoranye kandi bidashingiye ku buswa.
Abanyeshuri bavuga ko hari ibibazo bagirana n’abarimu bigatuma batabona amanota baba bakoreye, ari nabyo bituma batsindwa amasomo bagategekwa kwishyura andi mafaranga ngo bayasubiremo.
Taarifa yamenye ko hari abarimu bakunze gusiba kwigisha, abandi bakigisha nabi bitewe n’imyenda bafitiwe na Kaminuza, bikagira ingaruka ku myigire n’imitsindire y’abanyeshuri.
Umunyeshuri ati: “Hari abarimu bafata icyemezo cyo gusezera kuri Kaminuza kubera ko batishyuwe, bakagenda badahaye abanyeshuri amanota yabo.”
Ibyo bituma abanyeshuri basubira mu masomo kandi bakishyuzwa batabigizemo uruhare.
Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi ba Kaminuza yigenga yo mu Mujyi wa Kigali ashinja abanyeshuri kutita ku myigire ahubwo bakamara umwanya biruka mu biraka bashaka amafaranga.
Ati: “Abanyeshuri biga hano mu mugi, bashyira imbere ibiraka n’akazi ntibite ku masomo bikaba intandaro yo kubona amanota mabi.”
Gutonesha abakobwa…
Muri iyi Kaminuza, hari ikindi kibazo cy’uko abarimu batonesha abanyeshuri b’abakobwa bakabaha amanota badakwiye.
Hari naho bagera mu gihe cyo gukenera ubufasha bw’abarimu iyo batangiye kwimenyereza umwuga( stage), abarimu ugasanga bitaye mu gufasha ‘abakobwa beza’ gusa, abahungu bo bakabatererana ntibabafashe uko bikwiye.
Abanyeshuri b’abahungu basaba inzego z’uburezi n’izindi gusuzumana ubwitonzi iki kibazo cy’abarimu bica nkana inshingano zabo zo gutanga uburezi kuri bose nta vangura.
Ikindi bavuga ko gikwiye gushakirwa umuti unoze ni ukorohereza abanyeshuri baba basibye ibizamini bitewe n’ibura rya minerivari, kwishyura amafaranga abemerera gukora ibizamini, badaciwe andi wakwita amande y’ubukererwe.
Kaminuza ibisobanura ite?
Taarifa Rwanda yavuganye na Irabizi Viviane ushinzwe kuvugira Kaminuza ya East African University kuri ibyo bibazo asobanura icyo ikigo avugira kibivugaho.
Avuga ko nta mpinduka zabaye ku mafaranga y’ishuri ahubwo ko hashyizweho ubundi buryo bwo kuyishyura.
Muri iki gihe, abiga muri iyi Kaminuza bishyira ibyo ‘credits’ kugira ngo boroherezwe kuko mbere kubonera amafaranga icyarimwe byabagoraga.
Irabizi avuga ko Kaminuza yabanje guteguza abanyeshuri ndetse ‘system’ nshya iragenda neza.
Ahakana ko haba hari abarimu batwaye amanota y’abanyeshuri kubera ko bagiye batishyuwe na Kaminuza.
Ati: “Ku by’abarimu bagenda batwaye amanota kuko batishyuwe nta byabayeho ni ibihuha. Gusa habaye hari ikibazo runaka umunyeshuri yakwegera ‘management’ tukamufasha.”
Nta tonesha tugira
Viviane Irabizi ahakana kandi ko muri Kaminuza avugira haba itonesha rikorwa abakobwa beza, akemeza ko kuva yashingwa kugeza ubu ntarirahaboneka.
Asa n’ugaruka ku kibazo cy’imyishyurire y’amafaranga, Irabizi avuga ko abanyeshuri boroherezwa kwishyura kandi ko habaye hari uwagize ikibazo runaka, yazegera ubuyobozi bukabimufashamo.
Yavuze kandi ko kuba umunyeshuri asabwa guhabwa ikizamini kubera impamvu zihariye akakishyurira babikoze mu rwego rwo guca akajagari katerwaga n’uko abanyeshuri bazisabaga nkana, bisa n’urwiganwa.
Ati: “Basibaga uko biboneye: CATS, exams, nta mpamvu bikongerera ikigo umutwaro w’amafaranga yagendaga mu gucapa ibizamini, umwanya wo kubikosora, ibizamini byapfuye ubusa…”
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko bwiteguye kwakira ikibazo cy’umunyeshuri uwo ari we wese uzaza abugana.

