Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jacquemain Shabani, yatangaje ko umubano hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika ari mwiza, nubwo mu minsi ishize habaye ibibazo byateje umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Yabivuze ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nyuma y’inama yagiranye na Musenyeri Mitja Leskovar, Intumwa ya Papa muri kiriya gihugu, baganira ku makimbirane aherutse kubera i Kinshasa no muri Lubumbashi.
Shabani yavuze ko ibyemezo byafashwe n’inzego z’umutekano, birimo kubuza igitambo cya Misa cyari kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa no kubuza urugendo rw’abepisikopi i Lubumbashi, byari bigamije kurinda umutekano, aho kuba uburyo bwo guhohotera idini runaka.
Ati: “Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yubaha cyane Kiliziya Gatolika kandi ishishikajwe no gukomeza umubano mwiza hagati y’impande zombi.”
Yasobanuye ko igihugu cye kiri mu bihe by’umutekano utifashe neza, bityo rimwe na rimwe inzego zishinzwe umutekano zifata ibyemezo bishobora kutumvikana neza, ariko ko biba bigamije gukumira ibibazo bishobora guterwa n’iterana ry’abantu benshi.
Ku kibazo cyabereye kuri Stade Tata Raphaël, Shabani yavuze ko gufata ingamba nk’izo atari ubwa mbere bibayeho, kuko n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bishobora kugirwaho ingaruka n’ingamba z’umutekano.
Yemeye ko ibyabaye byasobanuwe mu buryo butandukanye, avuga ko Guverinoma izongera kugirana ibiganiro na Kiliziya Gatolika kugira ngo ibibazo byumvikane kandi bikemurwe.
Umwuka mubi i Lubumbashi
Ku bijyanye n’ibyabereye i Lubumbashi, Shabani yavuze ko byari bifitanye isano no gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.
Yasobanuye ko igihe ubuyobozi bw’Intara bwashakaga gufata ingamba zo kureba uko icyo cyemezo cyashyirwa mu bikorwa, hateguwe urugendo rw’abantu rutari rufitiwe uburenganzira.
Ibi byakurikiwe n’ubwumvikane buke hagati y’inzego za Leta n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, aho Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari mu myigaragambyo y’amahoro, barimo Abepisikopi, Abapadiri n’Abakirisitu.
Minisitiri Shabani yavuze ko Guverinoma yiteguye gukorana na Kiliziya Gatolika, cyane ko ari yo ifite inyungu mu cyemezo cy’urukiko, kugira ngo bashakire hamwe uburyo bwo kugishyira mu bikorwa.
Yemeza ko ibyo bigomba gukorwa hitawe ku mategeko no ku miterere y’umutekano igihugu kirimo.
Radio Okapi yanditse ko ibi biganiro bibaye mu gihe ibyabereye i Kinshasa na Lubumbashi byari bimaze guteza impaka ku bwisanzure bw’amadini, uburenganzira bwo guterana no ku mikoranire hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika muri kiriya gihugu.

