CHAN 2020: Cameroon Yakiriye Irushanwa Yatashye Amara Masa

Kumugoroba wo kuya 06 gashyantare 2021, kuri Douala Reunification Stadium muri Cameroon hakiniwe umukino wa guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CHAN 2020.

Umwanya watwawe na Guinea kunsinzi y’ibitego 2-0 itsinzemo Cameroon yakiriye irushanwa .

Igitego cyambere cya Guinea cyabonetse kumunota wa 9 gitsinzwe na Morlaye Sylla, mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira kumunota wa 45.

Guinea yaje gushyiramo igitego cya 2 gishimangira insinzi.

- Advertisement -

Mugice cya 2 cy’umukino hagaragayemo uguhangana kumpande zombi, Cameroon yari imbere y’abafana bayo ntabwo yabyitwayemo neza kuko itigeze ibasha kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe mugice cyambere ari nako umukino waje kurangira

Umukinnyi w’umukino yabaye umunya Guinea Morlaye Sylla wagaragaje urwego rwiza rw’imikinire.

Guinea nyuma yo gusezerera u Rwanda muri ¼ yatsinzwe na Mali biyibuza amahirwe yo gukina umukino wanyuma uhatanira umwanya wambere .

Kumunsi wejo talikiya 07 gashyantare 2021 hateganijwe umukino wanyuma uzahuza ikipe y’igihugu ya Mali na Maroc uzatangira ku isaha ya saa 21h00, ubwo irushanwa rizaba risozwa kumugaragaro.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version