CHAN 2020: Mali Na Maroc Nizo Zizahurira Kumukino Wanyuma Mumikino Ya CHAN 2020

Kuri uy wa 03 Gashyantare ku isaha ya saa 18h00 nibwo hakinwaga imikino ya ½ cya CHAN 2020 umukino wabanje wahuzaga yasezereye guinea, iyitsinze kuri penaliti 5-4 , ni nyuma y’uko bari banganyije 0-0, mu minota 120 y’umukino.

Uyu mukino wabereye kuri Japoma Stadium

Ibitego bya Mali byatsinzwe na Samake, Kyabou, Samabali, Kanoute, Coulibaly.

Ikipe y’igihugu ya naho ikipe ya Guinea itsindirwa na Barry, Ismael Camara, Ousmane Camara, Mamadouba Bangoura aha ni mugihe kuruhande rwa Guinea uwajeguhusha penarite ari Morlaye Sylla.

- Advertisement -

Umukinyi w’ikipe y’igihugu ya Mali niwe wahawe igihembo cy’umukinyi witwaye neza mumukino Sadio Kanoute.

Iyi Mali yari yageze muri ½ cya CHAN 2020, nyuma yo gusezerera Congo Brazzaville muri ¼, kuri penaliti 5-4 ni mu gihe Guinea yo yahageze isezereye u Rwanda iyitsinze igitego 1-0.

Mali yakinaga iyi mikino ya ½ ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iyabereye i Kigali mu Rwanda mu 2016, yaje no ku mukino wa nyuma itsindwa na RDC ibitego 3-0 ubu iyi DRC yo yaviriyemo muri 1/4.

Nyuma gato ku isaha ya saa 21hoo hakurikiyeho umukino wahuzaga Maroc yasezereye Cameroun yakiriye iri rushanwa , kunsinzi ya 4-0.

Maroc yatsindiwe na Soufian Bouftiny 28′, Soufiane Rahimi watsinze ibitego bibiri 40′ & 73′ ndetse na Mohammed Bemammer 82′.

Maroc isanzwe ifite iki gikombe giheruka mu 2018, ikaba izahura na Mali ku mukino wa nyuma uzaba tariki 07 Gashyantate 2021.

Uyumukino uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa 3 uzahuza Cameroun yakirirye irushanwa ndetse na Guinea hazaba ari tariki 06 Gashyantare 2020.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version