Miss Rwanda Ishobora Kuba Hakoreshejwe Ikoranabuhanga

Abakobwa bashaka ikamba rya Miss Rwanda 2021 baracyiyandikisha gusa amatsiko ni yose kuko ntibaramenya uko bizagenda nyuma yo gusubika iri rushanwa.

Biravugwa ko hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.

Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu taliki ya 9 Mutarama 2021, asubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe, abategura iri rushanwa bavuze ko bazakorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo basubukure iri rushanwa.

Ibivugwa ni uko iri rushanwa rishobora kuba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abakobwa bo mu ntara bakazajya bifata amashusho (Video) ubundi bakohereza.

Rwanda Inspirational Back Up itegura iri rushanwa ntacyo irifuza gutangaza kuri ubu buryo biri kuvugwa ko bwazakoreshwa.

Umuvugizi wabo Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan aganira na Inyarwanda yavuze ko mu minsi iri imbere aribwo bazatangaza uko iri rushanwa rizakorwa.

Ati “Amakuru yose muzayahwa muri ibi bihe bigiye kuza, si kera rwose ni vuba.”

Bamwe mu bakunzi biri rushanwa babinyujije ku mbuga zabo bagiye bavuga ko ntacyo byaba bitwaye bikozwe gutyo kuko hari n’ibindi bitaramo byagiye bikorwa kandi bikaryohera abantu.

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umwe mu bajya bakorana na Rwanda Inspirational back up.
Ati “Iwacu Muzika,.My Talent Show, Igitaramo cyo ku munsi w’Intwari …. N’ibindi byagiye biba hakoreshejwe virtually Ariko bigeze kuri #MissRwanda2021 biba BlaBlablabla… Twizereko abategura iri rushanwa bazaduha show Setu.”

Uwitwa Umusore Wirwanyeho yagize ati “Well ntabwo tuzi icyo wita virtually ariko ndacyeka abahanzi baririmbye muri ibyo bitaramo bose babaga bahari live(imbonankubone) ku rubyiniro.

Ntawigeze aririmbira kuri ‘zoom Grinning face’ yerekana za nseko. Ubwo rero n’aba Miss nibabashyira hamwe muri Camp tukabireba kuri TV nta mufana wagiye muri Salle ibyo ntaribi.

Reka tubihange amaso gusa ntabwo twabaveba tutaramenya ibyo barimo gutegura gusa nanjye numva ari uko byagakwiye kugenda.”

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 byatangiye kuva ku wa 11 Ukuboza 2020. Bigaragara ko kwiyandikisha bizarangira ku wa 06 Gashyantare 2021.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version