Chorale Pastor Bonus Igiye Kwizihiza Yubile Y’Imyaka 25

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Chorale ‘Pastor Bonus’ yo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu cyahoze ari KIST-KHI, muri Archdiocēse ya Kigali, Paruwasi Cathédrale ya Saint Michel iri mu myiteguro yo kwizihiza Yubile y’imyaka 25.

Yashinzwe mu mwaka 2001 kandi mbere yo kwizihiza iyo Yubile hazabanza igitaramo bise BIG SING CONCERT V kizaba kuwa Gatandatu tariki 09, Gicurasi, 2026.

Abayigize bavuga ko bazizihiza abazabasanga.

Iki ni igitaramo ngarukamwaka kibanda ku ndirimbo zo mu muziki gatolika( classic music), ubu kikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatanu ari yo mpamvu icyo kuri iyi nshuro cyiswe “BIG SING CONCERT EDITION FIVE”.

Kizabera muri Anglican ahazwi nko muri Sainte Etienne hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge.

Kuba kizahurirana n’isabukuru y’imyaka 25 bigiha umwihariko kandi bikajyanirana n’uko iyo Chorale isanganywe inshingano yo gutangaza ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu ibinyujije mu ndirimbo.

Niyodusenga Benjamin uyobora iyi Chorale Pastor Bonus avuga ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera ari byo bita “Lightness in Faith”.

Niyodusenga Benjamin uyobora iyo Chorale.

Iyo ni nayo ndamukanyo y’abagize iyo Chorale.

Niyodusenga ati: “Tuzabereka ⁠ishusho nshya y’igitaramo mu majwi meza n’ibicurangisho by’ubwoko butandukanye. Tuzabariririmbira ⁠zimwe mu ndirimbo zaririmbwe muri Big Sing Concerts zabanje, abantu bakunze.”

Zimwe muri izo ndirimbo abo muri iyo Chorale bavuga ko bazaririmba ni ‘Birakomeye Gusobanukiwa’, ‘Shimwa Mwami wacu’, ‘Ubu Ndatamba’, ‘Nakushukuru Bwana’, ‘Umumararungu’, ‘Sinteze Kwiheba’ n’izindi.

Igitaramo Big Sing Concert V cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Chorale Pastor Bonus imaze ishinzwe kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *