Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CIMERWA Yaguzwe N’Ikindi Kigo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

CIMERWA Yaguzwe N’Ikindi Kigo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2023 3:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo Taarifa ifitiye kopi rivuga ko taliki 17, Ugushyingo, 2023 ubuyobozi bwa CIMERWA bwasinyanye amasezerano n’ikigo National Cement Holdings Limited y’uko iki kigo kiguze imigabane ingana na 99,94% ya CIMERWA.

Ni imigabane myinshi k’uburyo uwavuga ko CIMERWA yose yaguzwe ataba agiye kure y’ukuri.

Ubuyobozi bwa CIMERWA buvuga ko kuba iriya migabane yaguzwe n’ikigo gisanzwe gifite imbaraga mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ari intambwe nziza izatuma sima ikorerwa mu Rwanda yamamara kandi ikigo kiyikora ntigihombe.

Ubusanzwe CIMERWA yari ifitwe n’ikigo PPCIH( 51%) indi migabane igasigara ari 49% nayo ikagabagabanywa hagati ya Rwanda Social Security Board (RSSB), Agaciro Development Fund, Rwanda Investment Group na SONARWA General Insurance Company Holdings Ltd.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya CIMERWA witwa Régis Rugemanshuro avuga ko gukorana na kiriya kigo bita National Cement mu magambo ahinnye ari intambwe izafasha CIMERWA gutera imbere cyane cyane ko ubuyobozi bwayo bushya bufite ubunararibonye mu micungire y’ibigo binini.

Ikigo National Cement nacyo gisanzwe ari kimwe mu bigize umuryango w’ubucuruzi mugari bita Devki Group.

Iki ni ikigo kinini gishora imari mu gukora cement, ibisenge, ifumbire n’ibikoresho bipfunyikwamo.

Dr. Narendra Raval uyobora Inama y’ubutegetsi ya Devki Group avuga ko bishimiye gukorana na CIMERWA kandi ngo ni ubufatanye bw’igihe kirekire.

CIMERWA yashinzwe mu mwaka wa 1984 ikaba imaze imyaka 40 ibayeho.

Uruganda rwubatswe mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ariko Ibiro bikuru biba mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:AfurikaCementCIMERWAfeaturedIkigoIshoramari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Ntambara Na Hamas Israel Igeze Aho Ikwiriye Kwitondera
Next Article Umunyamabanga Mukuru Wa APR FC Yavuye Mu Nshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?