Claude Muhayimana Wari Ufungiye Mu Bufaransa Kubera Jenoside Yarekuwe

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yari amaze igihe gito akatiwe gufungwa imyaka 14 nyuma yo guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bari batuye mu bice bya Gitwa na Bisesero, ubu ni mu Karere ka Karongi.

Yarekuwe akazakurikiranwa adafunzwe.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Claude Muhayimana yakatiwe n’Urukiko rw’abaturage rwa Paris bita Cour d’Assises.

Icyo gihe yari yahamijwe n’icyaha cyo gupakira abajandarume bakajyanwa kwica Abatutsi bo ku Kibuye no mu misozi ihakikije.

- Advertisement -

Icyakora ngo ubushinjacyaha bwajuririye icyo gihano mu rukiko rw’ubujurire, Cour d’Appel.

Urukiko rwatangaje ko agomba kuba arekuwe akazagaruka kumva ubujurire ariko ngo ntawe uzi igihe ubwo bujurire buzaburanishirizwa.

Abunganira Muhayimana bavuga ko icyemezo cyo kumurekura gishyize mu gaciro kubera ko ngo gukomeza gufunga umuntu utarabunishwa mu bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha byaba bidahuje n’ubutabera.

Umwe mu bamwunganira witwa Me Philippe Meilhac avuga ko kumufungura ari ingenzi kubera ko no mu gihe yari amaze afunzwe, nta kibazo yigeze ateza.

Claude Muhayimana ni umwe mu bahamijwe Jenoside baburanishirijwe kandi bagakatirwa n’inkiko z’u Bufaransa.

Abandi ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka  25 y’igifungo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2014.

Abandi ni Tito Barahira na  Octavien Ngenzi bombi bakatiwe igifungo cya burundu, bikaba byarabaye mu mwaka wa 2016.

Laurent Bucyibaruta nawe aherutse gukatirwa imyaka 20 ariko aza kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi.

Undi uvugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba ataraburanishwa kandi aba mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Perizida Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version