Clinton Niwe Uzahagararira Amerika Mu Kwibuka 30

Ibiro by’Umukuru w’Amerika byatangaje ko Perezida Joseph R. Biden, Jr.(Joe Biden) yagennye ko William Jefferson Clinton ari we uzayobora intumwa z’Amerika zizaza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya 30.

Kizabera mu Murwa mukuru w’u Rwanda Kigali taliki 07, Mata, 2024.

Abandi bazaba bari muri iri tsinda ry’i Washington ni Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda Eric Kneedler, Madamu Mary Catherine Phee akaba umunyamabanga wungirije w’Amerika mu by’ububanyi n’amahanga, Casey Redmon, akaba umukozi wihariye mu Biro by’Umukuru w’igihugu ushinzwe iby’amategeko akaba no mu Nama nkuru y’umutekano muri ibyo Biro.

Undi muntu uzaba uri muri iyi iri tsinda ry’Amerika ni Monde Munyangwa akaba umukozi wungirije mu Biro by’Amerika bishinzwe ibibera muri Afurika, akaba n’umwe mu bakora mu Kigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga.

- Kwmamaza -

Twabibutsa ko Bill Clinton yabaye Perezida wa 42 w’Amerika, akaba yarayoboye Amerika mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Clinton yatangiye gutegeka Amerika hagati y’umwaka wa 1993 n’umwaka wa 2001.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version