UGB Yari Itsinze Patriots BBC Habura Gato

Mu mukino waraye uhuje aya makipe mu ijoro ryakeye byarangiye Patriots BBC itsinze UGB BBC bigoranye kuko itayirushije amanota menshi. Yayitsinze ifite amanita 81 kuri 78 ya UGB.

UGB ni ikipe itaramenyekana cyane mu marushanwa ya Basketball mu Rwanda ariko ifite umuhati ukomeye.

Kuba yarushijwe amanota make na Patriots BBC iri ku mza mbere mu Rwanda ni ikimenyetso ko ishobbora no kuzayihangamura mu gihe kiri imbere niba ikomereye ku muriri ifite.

Umukino waraye uhurije amakipe yombi muri Lycée de Kigali warimo ihangana rikomeye kuko Patriots BBC yashakaga kurangiza iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona ya Basketball nyarwanda naho UGB nayo igashaka kwerekana ko itari agafu k’imvugwarimwe.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’umukino, Patriots BBC yakinnye neza umukinnyi wayo witwa Hagumintwari Steven ayitsindira amanota menshi icyakora ku rundi ruhande Shaffy Habineza wa UGB nawe agatsinda andi bityo akagabanya ikinyuranyo.

Agace ka Mbere k’uyu mukino karangiye  Patriots ifite amanota 24 kuri 13.

Aka kabiri kaje kaje gashyushye kurushaho kuko amakipe yombi yatsindanaga umusubizo.

UGB yari imeze neza rwose kuko yagabanyije ikinyuranyo bigera n’ubwo amakipe yombi anganya amanota 34-34.

Habura iminota ibiri ngo aka gace karangire, Ndizeye Dieudonné yatsinze amanota yafashije Patriots kukarangiza iri imbere  ni ukuvuga ku manota 36-34.

Mu gace ka gatatu, UGB yarushijeho gukina neza, Habineza, Amisi Saidi na Rukerimbere Jean Marie bayitsindiraga amanota menshi.

Uko iminota yakomeje kuzamuka niko UGB nayo yatsindaga neza kuko yagabanyije amanota yarushwaga isigami ikinyuranyo cy’amanota 10 gusa.

Agace ka gatatu karangiye UGB yigaranzuye Patriots iyobora umukino ku manota 63 kuri 55.

Mu gace ka nyuma, UGB yakomeje kubihagararamo neza ndetse Emmanuel Iyakaremye ayitsindira amanota atatu, ikinyuranyo gikomeza kugabanuka kigera ku manota 12 ni ukuvuga 75 ya Patriots BBC na 63 ya UGB.

Frank Kamdoh na Hagumintwari ba Patriots bujuje amakosa atanu basohorwa mu kibuga.

Mu munota wa nyuma w’umukino, Byiringiro Yannick yambuye Kenneth Gasana umupira azamuka wenyine ariko ananirwa gutsinda amanota yari kuba ay’ingenzi cyane ku ikipe ye.

Nyuma yo kuwuhusha, wafashwe na Sagamba Sedar awuha Ndizeye nawe atsinda amanota atatu, Patriots iba itsinze ityo!

Yahise ishyiramo ikinyuranyo cy’inota rimwe( 79-78).

Amasegonda ya nyuma, Patriots yayakinnye neza itsinda  umukino yakinanga na UGB bigoranye cyane ku manota 81 kuri 78.

Hagati aho ariko indi kipe ikomeye yakinnye ni Espoir BBC yatsinze Inspired Generation amanota 96 kuri 71.

Intsinzi ya Patriots BBC yatumye irangiza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 kandi ntiratsindwa.

Inyuma yayo haza APR BBC na REG BBC iri ku mwanya wa gatatu ndetse na Kepler BBC ya kane.

Iyi mikino izarangira mu mpera z’Icyumweru ku wa Gatanu, tariki 5 Mata 2024, hakazaba umukino uzahuza  Orion BBC izakina na Kepler, Tigers BBC ikine na Kigali Titans naho kuwa Gatandatu REG izakina na Espoir BBC.

Ifoto@The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version