CNN, Politico Na MS NOW Byakomorewe Gukorera Kwa Trump

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byasubije CNN, Politico na MS NOW uburenganzira bwo kuhakorera, nyuma y’amasaha make urukiko rw’ikirenga rutegetse ihagarikwa ry’izi nzego z’itangazamakuru ryari ryashyizweho na Perezida Donald Trump.

Umucamanza Timothy Kelly yategetse ko abo banyamakuru bahita basubizwa uburenganzira bwo kwinjira muri Perezidansi ya Amerika, avuga ko icyemezo cyo kubabuza kuhakorera gishobora kuba cyarahungabanyije uburenganzira bwabo bwo guhabwa ubutabera buboneye, buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.

CNN, Politico na MS NOW bari basabye urukiko kuburanisha byihutirwa ikirego cyabo, bavuga ko Perezidansi ya Amerika yari “yakomeje kurenga ku cyemezo cy’urukiko” cyari cyategetse ko ihagarikwa ryabo rikurwaho.

Ibi Biro byo byavuze ko byatangiye gusubiza abo banyamakuru uburenganzira bwo kwinjira nyuma ya saa tatu za mu gitondo ku isaha yaho, nubwo CNN yavuze ko iyo gahunda itagenze uko byari byavuzwe.

Ku ikubitiro, Trump yavuze ko yabujije izo nzego gukora muri Biro bye kubera ko zakwirakwizaga “amakuru y’ibinyoma”.

Nyuma, yaje kuvuga ko icyemezo cyari gifitanye isano n’umutekano w’igihugu.

Ibi byabaye mu gihe Trump yari yakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aho bari biteguraga gusangira ifunguro.

Mu rukiko, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Perezidansi yavuze ko impapuro zemerera abanyamakuru kwinjira, ndetse n’indangamuntu zabo zari zarafashwe, bari babisubijwe saa 09:45.

Nyuma gato, CNN, Politico na MS NOW zatangaje ko zari zemerewe kongera kwinjira muri ibyo Biro.

Gusa, ibitangazamakuru birimo Fox News, NBC, CBS na ABC, byari byarahagaritse gukorera muri biriya Biro mu rwego rwo gushyigikira ibyo bitangazamakuru, ntibiratangaza niba bizasubukura gukurikirana ibikorwa bya Perezida Trump.

Impaka zatangiye zite?

Ku wa Gatanu ushize, Trump yatangaje ko CNN, MS NOW na Politico bitazongera kwemererwa gukorera muri Biro bye abishinja gutangaza “ibihimbano cyangwa ibinyoma” ku butegetsi bwe.

Ku wa Gatandatu mu gitondo, buri kimwe muri ibyo bitangazamakuru cyatangaje ko cyari cyabujijwe kubyinjiramo kandi ko abanyamakuru babo bambuwe indangamuntu zabemereraga kuhakorera.

Ibyo bitangazamakuru uko ari bitatu byashinje ubutegetsi bwa Trump kurenga ku burenganzira bwabo buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ibyo bitangazamakuru ku wa Mbere, byavuze ko byari kujya mu nkiko kugira ngo “birengere ihame rivuga ko ubutegetsi atari bwo bugena ibyo itangazamakuru rigomba gutangaza.”

Ibigo by’itangazamakuru birenga 50, bihagarariye ibitekerezo bya politiki bitandukanye, na byo byashyigikiye ikirego, bitanga inyandiko mu rukiko izwi nka amicus brief.

Muri byo harimo Fox News, The New York Times, The Washington Post na The Wall Street Journal.

Si ubwa mbere habaye impaka nk’izi

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Amerika bushinjwa kugerageza kugabanya cyangwa kugenzura uburyo ibitangazamakuru bimwe bikorera muri Perezidansi ya Amerika

Mu 2009, ubwo Barack Obama yari Perezida wa Amerika, ubutegetsi bwe bwagerageje kutemerera Fox News kwitabira ikiganiro cyihariye cy’abanyamakuru cyari cyateguwe n’umwe mu bayobozi b’ubutegetsi.

Gusa, nyuma y’uko ibindi bitangazamakuru bine byari muri uwo mutwe w’abanyamakuru bigaragaje ko bitabyemera, Fox News yaje kwemererwa kwitabira icyo kiganiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *