Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Coaster Yari Izanye Urumogi I Kigali Yafatiwe i Rubavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Coaster Yari Izanye Urumogi I Kigali Yafatiwe i Rubavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2022 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku Bunani nibwo Polisi yasatse coaster yavaga i Rubavu ije i Kigali iyisanga mu gikapu cy’ umusore witwa Muhawenimana harimo udupfunyika 2,526 tw’urumogi. Iriya modoka yavaga Rubavu ije i Kigali ifatirwa ahitwa ku Nyundo, mu Kagari ka Terimbere mu Karere ka Rubavu.

Uwafashwe yahise ajya kwereka Polisi aho akuye kiriya kiyobyabwenge isanga ni ku mugabo witwa Ntakirutimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga uko byagenze:

Yagize ati: “Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bashyize bariyeri mu muhanda barimo  kugenzura abakwirakwiza urumogi. Baje guhagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bayihagaritse igeze mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere,Umudugudu wa Gahama, basatse buri mugenzi  bageze ku gikapu cya Mahawenimana basangamo ruriya rumogi udupfunyika 2,526.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ngo uwafashwe yabwiye Polisi ko urwo rumogi yari agiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali avuye kururangura kwa Ntakirutimana na Muhawenimana Olive babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba nabo Polisi yabagezeho isanga bafite udupfunyika 16

CIP Karekezi yongeye kwibuts abantu gucika ku ngeso yo gukwirakwiza urumogi, abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.

Abashoferi nabo bakanguriwe kujya bagerageza kugenzura niba mu mitwaro abagenzi bafite nta biyobyabwenge cyangwa ibindi bintu byahungabanya umutekano baba bafitemo.

CIP Karekezi ati: “Duhora dukangurira abantu ko Polisi itazigera icika intege mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobobyabwenge n’abakora ibindi byaha. Abantu bashake indi mirimo bakora yemewe n’amategeko, abatazabikora bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

- Advertisement -

Bariya bantu uko ari Batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Hagati aho tariki 11, Ukuboza, 2021, hari abagabo babiri  b’Abanyamahanga bafatanywe n’Abanyarwanda batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe, bafatirwa i Rubavu bafite udupfunyika 1,911 tw’urumogi.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryabafatiwe mu Murenge wa Cyanzarwe muri Rubavu.

Ngo bari bamwe mu bagize itsinda rigari rigira uruhare mu gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Icyo gihe Umunyarwanda wafashwe yasanganywe udupfunyika 521, Umukongomani wa mbere wafashwe yitwa Jesus yafatanywe  n’Umurundi witwa Serge bombi bafatanywe udupfunyika 49.

Undi muturage wa Congo Kinshasa wafashwe icyo gihe yitwa Shukuru nawe yafatanywe n’Umunyarwandakazi w’imyaka 30 bombi bakaba bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,350.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi icyo gihe yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati: “Abayobozi bo mu tugari twavuze haruguru nibo baduhaye  amakuru dukora ibikorwa byo kubafata. Bafashwe mu masaha atandukanye bafatwa barimo gucuruza urumogi ku bakiriya babo.”

Avuga ko bariya bantu bose urumogi barukuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo bakanyura mu nzira za rwihishwa.

Abaturage batanze amakuru ngo barashimirwa kuko bafasha mu gutuma abagizi ba nabi bafatwa.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:AkarerefeaturedPolisiRubavuUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri w’Intebe wa Sudan Yeguye
Next Article U Rwanda Rwagwije Inkingo Zakingira Covid-19 Abaturage 70%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?