COGEBANQUE Yaguzwe Yose

Ikigo cy’imari cyo muri Kenya gifite Banki ya Equity kitwa Equity Holdings Group cyatangaje ko cyaguze mu buryo bwuzuye  Banki ya COGEBANQUE.

Ubuyobozi bwa EQUITY bwatangaje ko kugeza ubu bwaguze imigabane 198.250 ingana na 99.1250%  bivuze ko yayegukanye yose.

Muri Kamena, 2023, nibwo Equity Bank yaguze ibice byinshi bya COGEBANQUE. Icyo gihe ubuyobozi bw’iyi Banki bwatangaje ko bwari bwamaze kugura 90% by’imigabane yose yari isanzwe iri muri COGEBANQUE.

Hari nyuma y’ishinywa ry’amasezerano  Equity Group Holdings Plc yagiranye na COGEBANQUE (Compagnie Générale de Banque).

- Advertisement -

Icyo gihe Equity Group Holdings Plc yavugaga ko izishyura miliyari Frw 54.68 ( ni ukuvuga miliyoni $48) nirangiza kwegukana  91.93%  by’imigabane yose yari isanzwe icungwa na COGEBANQUE.

Equity Bank ibaye Banki ya kabiri nini mu Rwanda(isanzwe iri ku mwanya wa kane) kuko ubu igize umutungo mbumbe ungana na 18% by’imari yose iri mu banki mu Rwanda.

Bigiye gutuma kandi ishami ry’iyi banki mu Rwanda rujya ku rwego ruyingayinga urw’ishami ryo muri Kenya( Equity Bank Kenya) ariko risumbe iry’iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (Equity BCDC).

Ubwo Equity yaguraga COGEBANQUE muri Kamena, 2023, Dr James Mwangi uyobora Equity Bank ( amashami yose) yabwiye Taarifa ko mu myaka iyi banki imaze ikorera mu Rwanda, yazamuye urwego rwayo kandi igira uruhare rugaragara mu buzima bw’urwego rw’imari mu Rwanda.

Itangazo rivuga ko COGEBANQUE yaguzwe na Equity burundu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version