Intambara Ya Israel Na Hamas Yongeye YUBUYE

Nyuma y’agahenge k’iminsi irindwi kari karashyizweho hagati ya Israel na Hamas, ubu intambara yubuye, Israel ikavuga ko Hamas hari ibyo itakurikije mu bikubiye mu masezerano agashyiraho.

Abayobozi ba Israel bavuga ko n’ikimenyimenyi , hari ibisasu bya Hamas byaje mu kirere cyayo.

Agahenge hagati ya Hamas na Israel hari kamaze iminsi irindwi, muri yo abantu 110 bari barafashwe na Hamas bakaba bararekuwe mu gihe Israel nayo yarekuye abandi 240.

BBC yanditse ko n’ubwo ari uko ibintu bimeze, ku rundi ruhande, hari abahuza bo muri Qatar bakomeje kugerageza uko impande zombi zakongera kuganira zikemeranya ku kindi gihe cy’agahenge.

- Advertisement -

Bivugwa ko kuba iyi ntambara yubuye, bivuze ko ishobora gutuma ibintu bikomeza kuzamba, impunzi zikiyongera, abayigwamo nabo bikaba uko.

Mbere y’uko kandi imirwano yubura, bivugwa ko Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yari yabanje gusaba Israel gukora uko ishoboye ikirinda guhutaza abasivili.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version