Col Theoneste BAGOSORA YAPFUYE

Umuhungu wa Colonel Theoneste Bagosora witwa Achille Bagosora yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Se yapfuye, amwifuriza iruhuko ridashira.

Ni ubutumwa yashyizwe kuri Facebook arandika ati” RIP Papa’ bivuze ko Rest In Peace, Papa wanjye, ruhukira mu mahoro.

Nta bindi Achille Bagosora yongeyeho.

Théoneste Bagosora yari asanzwe afungiwe muri Mali. Akaba yari amaze igihe arwaye.

- Advertisement -
Achille Bagosora niwe watangaje urupfu rwa Se

Aherutse kwangirwa  kurekurwa atarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 35.

Umucamanza  Carmel Agius niwe watangaje ko Bagosora agomba gukomeza gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abantu bababajwe n’urupfu rwa Col Bagosora

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa ategekwa gufungwa imyaka 35.

Icyo gihe hari muri 2011.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda nirwo rwamuhamije biriya byaha ruramukatira.

Igihano yahawe n’umucamanza Carmel Agius yari buzakorangize  afite imyaka 89 y’amavuko.

Achille Bagosora

Amwe mu magambo Bagosora yavuze atazibagirana ariko arimo ubugome, ni ayo yigeze kuvuga ngo agiye gutegura imperuka ku Batutsi.

Hari n’ubwo yasubije umunyamakuru ati: ” Abo bavuga ko nagize uruhare mu kubica bazazuke baze babinshinje”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version