Merkel: Umugore Washyize U Budage Ku Isonga, I Burayi Bikabarya

Ni we mugore wa mbere wayoboye u Budage akaba uwa kabiri wabuyoboye igihe kirekire kuko yabuyoboye imyaka 16. Angela Merkel asize u Budage ari igihugu gikize cyane mu Burayi kandi abandi bakuru b’ibihugu by’u Burayi bamwubahaga cyane bakibaza n’umuvuno yakoresheje ngo igihugu cye kibasige kure.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Nzeri, 2021 nibwo Angela Merkel ari busezere ku buyobozi bw’u Budage yari amazeho imyaka 16.

Iki gihe cyose yakimaze yubaka u Budage bushya, abugira igihugu kivanye mu bibazo by’ubukungu u Burayi bwisanzemo mu mwaka wa 2007 ushyira uwa 2008 kubera umwenda Abanyaburayi bahaye u Bugereki bunanirwa kuwishyura no kuwukoresha neza bibugiraho[u Burayi] ingaruka bwose.

Umuhati wa Angela Merkel watumye igihugu cye gikungahara cyane gisiga kure u Bwongereza, u Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani ndetse n’Amerika iracyubaha  kurusha mbere.

- Advertisement -

Merkel w’imyaka 67 ni umuhanga muri siyansi.

Ntawamenya umuvuno yakoresheje ngo ubuhanga yavanye muri siyansi bumufashe guhangana n’ibibazo by’igihugu cye, gishobore guhagarara cyemye mu ruhando mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka 16.

Muri iyi myaka yose, Angela Merkel yakinnye neza Politiki k’uburyo yahanganye n’Abaperezida bane b’Amerika  naba Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza batanu.

Ku ruhande rw’Amerika, Merkel yatangiye kuyobora iyoborwa na George W. Bush n’aho u Bwongereza bwayoborwaga na Tony Blair.

Ku ikubitiro, Merkel yahanganye n’ikibazo cy’umwenda u Bugereki bwari bubereyemo Abanyaburayi, kirangiye ahangana n’icy‘umutekano mucye watewe n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Berlin, bidatinze mu Bwongereza haduka ikiswe BREXIT, gikurikirwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump bwabaye ihurizo kuri benshi,  ibye biza biherekejwe mu buryo bwa bugufi na COVID-19.

Muri ibi byose, Angela Merkel yerekanye kudatezuka ku mibare ye no guhorana icyizere ko ibintu bizaba byiza ku nyungu z’abaturage be.

Ikindi kibazo cyadutse mu Budage, Merkel akakitwaramo neza ni icy’abimukira bavaga muri Syria no muri Afurika bakajya i Burayi baciye iy’ibusamo.

Merkel yabwiye bagenzi be bayobora u Burayi ko ‘ibyiza ari ukureka hakagira abaza mu Burayi’ kuko bufite abaturage bashaje, ko bukeneye abazabufasha kubaka ubukungu bw’ejo hazaza.

Angela yagize ati: “ Ibi dushobora kubikora kandi neza”

Ikibazo cyavuye muri ibi ni uko politiki Merkel yashyizeho yatumye mu gihugu cye hinjira abantu bo mu ngeri zitandukanye harimo n’abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni bakora iterabwoba.

Hari impungenge ko agiye ntawe asize uzatera ikirenge mu cye mu guhangana n’ibibazo bizagirana isano n’iterambere Merkel asigiye u Budage.

U Budage burasigara buyobowe n’uwari Minisitiri w’imari witwa Olaf Scholz uzategeka kugeza habaye amatora azatangira tariki 26, Nzeri, 2021 akazahera mu Nteko ishinga amategeko ari naho hazemerezwa uzasimbura Angela.

Mu bwana bwe, Merkel yakunze igisirikare na politiki…

Akiri umukobwa muto yari yakunze igisirikare

Merkel yavukiye ahitwa Brandenburg mu Budage bw’i Burengerazuba.

Hari mu mwaka wa 1954, u Budage bukaba bwari waracitsemo kabiri.

Ku ishuri yari umuhanga cyane k’uburyo yamenye Ikirusiya akiri muto ndetse aza no kwiga igisirikare kugira ngo azabone uburenganzira bwo gukomereza muri Kaminuza.

Byari itegeko ku banyeshuri bose bifuzaga kuva mu mashuri yisumbuye bakajya muri Kaminuza.

Yaje gutwindira kujya muri Kaminuza yitiriwe Karl Marx , ahitamo kwiga Ubugenge.

Kaminuza ya Karl Marx ubu yitwa  University of Leipzig.

Muri iyi Kaminuza niho yamenyaniye na Ulrich Merkel,baje gushakana.

Mu mwaka wa 1982 baje gutandukana badafitanye umwana ariko Angela akomeza kwitirirwa Merkel wamubereye umugabo wa mbere mu buto bwe.

Mu mwaka wa 1989 yabaye umuvugizi wa guverinoma y’imwe  muri Leta z’u Budage yitwa Lothar de Maizière (CDU).

Mu Ukuboza 1990 nibwo yabaye Umudepite, nyuma aba Minisitiri ushinzwe iterambere ry’abagore n’urubyiruko.

Merkel yakomeje gutera imbere muri Politiki cyane k’uburyo mu mwaka wa 2005 yatindiye kuyobora u Budage, aba abaye umugore wa mbere ubaye Chancellor w’u Budage.

Ubwo yabaga Chancellor w’u Budage, Merkel yahuye n’ikibazo cy’abimukira akitwaramo mu buryo bwashimishije bamwe ariko buza kuba ikibazo ku bandi kuko yemereye abimukira bose kuza mu gihugu cye ariko bakaza kumuhinduka, bamwe bagakora iterabwoba n’ibindi byaha.

Angela Merkel mu Biro bye

Ikindi yahanganye nacyo ni icyorezo COVID-19.

Ubwo yiteguraga kutazongera kwiyamamariza kuyobora u Budage, ku isi no mu Burayi by’umwihariko hadutse COVID-19 bituma Merkel aba asubitse ibyo kuva ku butegetsi.

Yafashe ingamba zatumye igihugu cye kidapfusha abaturage benshi ugereranyije n’ibindi by’i Burayi.

U Budage butuwe n’abaturage miliyoni 83, bwagize ubwandu bwa miliyoni enye, muri aba banduye hapfa abantu 92,000.

U Bwongereza, u Butaliyani, u Bufaransa na Espagne byapfushije abaturage benshi kurusha u Budage.

Merkel yashyizeho ingamba zafashije buri Leta y’u Budage kurinda ko ababutuye bahitanwa na kiriya cyorezo kandi zatanze umusaruro.

Ibitaro byo mu  Budage nibyo bya mbere mu Burayi byari bifite ibitanda byinshi n’ibyuma bitanga umwuka byo gufasha abarwanyi ba COVID-19.

Gupima abarwayi ba kiriya cyorezo byakozwe vuba mu Budage kurusha ahandi mu Burayi.

Merkel yategetse ko Guma mu rugo itangira mu gihugu cye, abikora hakiri kare cyane mu gihe bagenzi be bo mu bindi bihugu by’u Burayi bari bakirimo kuzarira.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugore w’intwari yari agiye kugamburuzwa n’ubwandu bushya bwadutse nyuma ya Guma mu rugo ya kabiri, ariko nabwo ntiyacitse intege.

Ubwo urukingo AstreZenica rwakorwaga, ibihugu by’u Burayi byagiye impaka niba byarwemera.

Ibyinshi byahisemo gukoresha inkingo za Moderna na Pfizer bisa n’aho byashakaga guhima u Bwongereza bwari buherutse kwivana mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Hajemo n’ikibazo cy’igiciro cya AstraZenica yari ihenze ugereranyije n’izindi nkingo kuko ari yo yagurishwaga henshi ku isi, iza kuba nke irahenda.

Tugarutse kuri Merkel, twababwira ko ari we muyobozi wo mu Burayi yahawe inkingo ebyiri zidasa ni ukuvuga AstraZenica na Moderna.

Kugeza ubu abaturage barenga 60% mu Budage bahawe inkingo ebyiri.

Umuyobozi w’igihugu cya rutura mu Muryango w’u Burayi

Ikibazo cyose kibaye mu Burayi, u Budage buba bugomba kugira icyo bugikoraho.

Ibi biterwa n’uko  ari cyo gihugu gituwe n’abaturage benshi mu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi kandi kikaba ari nacyo gikize kurusha ibindi.

Mu mwaka wa 2004, ni ukuvuga habura umwaka umwe ngo Merkel ayobore u Budage, ibindi bihugu 10 byinjijwe muri uriya muryango.

Akigera ku butegetsi, Merkel yahise atangira kwerekana aho ahagaze ku byerekeye ubukungu bw’u Burayi.

Yasanze ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa n’u Bwongereza bidahagaze neza mu by’imari k’uburyo mu mwaka wa 2008 u Bwongereza bwazahaye cyane busanga ibyiza ari ukuba nyamwigendaho bukava mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Merkel yatumye u Budage busimbura u Bufaransa mu kuba igihangange mu Burayi

Zimwe mu ngamba yafashe kugira ngo aramire ubukungu bw’igihugu cye n’ubw’ifaranga ry’i Burayi ni ukwizirika umukanda.

Mu mwaka wa 2016, ubwo Abongereza batangiraga umugambi wo kuva mu Muryango w’u Burayi bakibeshaho, Merkel yahuye n’ihurizo.

Bamwe bamushinje kuba umwe muri nyirabayazana wabyo nyuma yo gushyigikira Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri kiriya gihe witwaga David Cameron washakaga ko Inteko itorera itegeko rireba abimukira.

Politiki ze zatumye ba Minisitiri b’intebe babiri b’u Bwongereza bagura. Uyu ni David Cameron watangije Brexit

Kubera ko u Budage bwakoranaga n’u Bwongereza ubucuruzi cyane, byatumye inkuru y’uko u Bwongereza bushaka kuva muri uriya muryango itakirwa neza mu matwi y’Abadage benshi.

Mu mibare ye, Merkel yashyizemo umuvuno wagoye Abongereza cyane k’uburyo byatumye ba Minisitiri b’Intebe babiri begura.

Muri bo uweguye bikamushegesha cyane ni Madamu Theresa May waturitse ararira imbere y’abanyamakuru nyuma y’uko umugambi wanzwe n’Abadepite.

Boris Johnson nawe yageze kuri Brexit yiyushye akuya.

Ubutegetsi bwa Merkel bwatumye igihugu cye gica ku Bufaransa kiba icya mbere gikomeye mu Burayi bwose ndetse kiba icya gatanu gikize ku isi.

Trump yaraje asanga Merkel ntashyigurwa…

Ubwo yageraga ku butegetsi, Angela Merkel yasanze umubano w’igihugu cye na Amerika udahagaze neza kuko u Budage bwari bwaranze kwifatanya nayo mu gutera Iraq.

Uwari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika  ushinzwe ububanyi n’amahanga Condoreeza Rice yageze n’ubwo avuga ko ‘umubano w’ibihugu byombi urimo gishegesha’.

Icyo gihe u Budage bwategekwaga na Gerhard Schroeder.

Mu gikari ariko, Merkel we yari ashyigikiye ko Amerika irasa Iraq  ariko uwo yasombuye we atabikozwa.

Bush we yari azi neza ko Angela Merkel amuri inyuma ndetse byarushijeho kumushimisha ubwo yatsindaga amatora, akaba Chancellor w’u Budage.

Ni kenshi Bush yatumiye Merkel iwe bakaganira bya gicuti, ataraba Chancellor.

Umubano w’u Budage n’Amerika wajemo agatotsi kubwa Obama ubwo inzego z’ubutasi z’u Budage zatangazaga ko zavumbuye ko ikigo cyubutasi mu by’ikoranabuhanga NSA cyari kimaze igihe cyumviriza telefoni ya Merkel.

Ku rundi ruhande ariko, Merkel na Obama bakomeje gukorana ndetse muri Manda ya Kabiri ya Obama, yasuye umurwa mukuru w’u Budage, Berlin, hari mu mpera z’umwaka wa 2016.

Haje kuza Trump…

Trump yaramuzonze biratinda

Ubwo Donald Trump yabaga Perezida w’Amerika, Angela Merkel yahuye n’ihurizo ryo gukorana n’umugabo wagaragazaga kwishongora cyane ndetse umubano wabo warangiritse kugeza n’ubu nturasubira mu buryo.

Ubwo bahuraga bwa mbere, Merkel yahaye ikiganza Trump undi acyakira yirebera ahandi, kandi ibi biba ari ikimenyetso cyo kudaha igihugu n’Umukuru wacyo agaciro.

Nyuma y’uko ba gafotozi basubiye mu byicaro, Trump yabwiye Merkel ati: “ Angela umfitiye umwenda wa miliyari 1000 z’amadolari!”

Ubwo Trump yavugaga ko igihugu cye kirambiwe guhora ari cyo kirinda u Burayi, ko nabwo bwagombye kwirinda, byatumye ubutegetsi bw’i Berlin burushaho guhangayikishwa n’ingoma ya Donald Trump.

Amerika ya Trump ntiyashakaga gukomeza gutakaza amafaranga irinda Abanyaburayi kandi nabo bashobora guhuriza hamwe ayabo bakirinda  bityo Amerika igashora ayayo mu iterambere ryayo.

Ikindi cyahangayikishaga Amerika ni ubucuruzi hagati y’u Budage n’u Burusiya, cyane cyane bushingiye kuri gaz.

Umubano mubi hagati y’u Budage bwa Angela Merkel n’Amerika ya Donald Trump wabaye mubi k’uburyo kugeza n’ubu utasubira mu buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version