Comedy Knights Yadukanye Urwenya Yise ‘Bitu Biko’

Itsinda ry’abanyarwenya Comedy Knights Rwanda rivuga ko abakunda urwenya bagiye kongera kugorora imbavu binyuze mu bitaramo ngarukakwezi bise ‘Half Hour Comedy Specials’ birimo n’igice kiswe ‘Bitu Biko Seriously Funny.’

‘Bitu Biko’ ni amagambo y’Igiswayile asobanura ngo ‘Ibintu Biriho.’

Intego y’abanyarwenya ba Comedy Knights ni ugufasha Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga ndetse n’abandi bakunda urwenya kugira ngo baseke bagororoke.

Undi mwihariko ni uko abanyarwenya bo muri iri tsinda baje gukina  ari benshi kandi mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo hatazagira uvuga ko atasetse kubera ko atumva ibivugwa.

Muri uyu Mujyo kandi abo banyarwenya bavuga ko muri Ukuboza, 2022  bazatangiza icyo  ‘Caravane du Rire’.

Ikindi ni uko imikorere yabo yatumye bamenyekana no hanze y’u Rwanda k’uburyo batumiwe kuzajya gusetsa n’abo muri New York na Chicago muri Amerika.

Taliki 01, Ukwakira 2022 bazakora igitaramo bise ‘Bitu Biko Seriously Funny’ kikazakorwa na Hervé Kimenyi,  Babu Joe  na Michael Sengazi.

Umunyarwenya Kimenyi

Uwashaka kugura itike yabikora akoresheje *801*66*2#.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version