Jenerali Wo Muri DRC Akurikiranyweho Gukorana N’u Rwanda

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi aherutse guha France 24 yavuze ku kibazo cya Lieutenant-General Philémon Yav Irung kivuga ko hari uburyo akorana n’u Rwanda. Ngo ni ikibazo  cyamugezeho ari hanze y’igihugu cye.

Uyu musirikare mukuru yahoze ayobora  ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo harimo na M23.

Umunyamakuru wa France 24 yabajije Perezida Tshisekedi iby’ifungwa ry’uwo mu Jenerali.

Yaramusubije ati: “Philimon Yav, ikibazo cye cyangezeho ndi hanze, bagenzi be bamushinja ko yabahamagaye mu izina ry’u Rwanda, kugira ngo bave mu nzira borohereze M23 gufata Umujyi wa Goma zitarwanye.”

- Advertisement -

Tshisekedi yunzemo ko hari iperereza rigikorwa kuri iki kirego ariko ngo azamenya byinshi kuri iyi ngingo nagera mu gihugu.

Mbere amakuru yari yatangajwe na RFI ku ifungwa ry’uwo musirikare yavugaga ko  yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.

Yahise ajya gufungirwa muri gereza nkuru y’i Makala mu Murwa mukuru Kinshasa.

Nta cyo u Rwanda ruravuga kuri iki kirego.

Lt Gen Yav avugwaho no kugira uruhare mu  rupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe arozwe.

Mu kiganiro cye na France 24, Perezida Felix Tshisekedi yabajijwe uko igisirikare cye gihagaze, nyuma yaho kinaniwe guhangana n’inyeshyamba zirimo n’iza M23, bikaba ngombwa ko yiyambaza MONUSCO.

Muri iki gihe kandi hari gutegurwa umutwe w’ingabo zo mu Karere zizajya gufasha DRC kwirukana iriya mitwe, bityo bikaba byerekana ko ingabo z’igihugu cye zifite intege nke.

Tshisekedi yavuze ko imbaraga nke z’igisirikare ari ikintu kimaze igihe bityo ko kitapfa guhita gikemuka.

Yagize ati: “Ntabwo ukemura ikibazo nk’icyo mu gihe gito. Izo ngabo zirimo uruvange, izahoze ari iza Zaïre, ba kadogo n’imitwe y’inyeshyamba zavanzwe. Ni ikintu kimwe kigizwe n’ibintu byinshi.”

Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko hari itegeko riri gutunganywa kugira ngo rizafashe mu gutuma igisirikare cy’igihugu cye kiba icy’umwuga kandi kihagazeho.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze no ku ngabo z’Akarere zizafasha iza Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Yatangaje ko abasirikare bo muri Kenya ari bo bazoherezwa i Bunagana kuhirukana M23.

Bunagana igiye kumara amezi ane igenzurwa na M 23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version