Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Congo-Brazzaville Yamaganye Abayishinja Gukoresha Maneko W’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Congo-Brazzaville Yamaganye Abayishinja Gukoresha Maneko W’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 March 2024 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gutambuka abantu bavuga ko Perezidansi ya Congo- Brazzaville ikoresha Umunyarwandakazi witwa Françoise Joly kandi ari maneko w’u Rwanda. Ibiro bya Perezidansi y’iki gihugu byamaganye iyo mvugo.

Bamwe mu baturage b’iki gihugu bakoresheje YouTube batangaza ko Françoise yahinduye izina yari afite, ari ryo ‘Yamuragiye Mureka’ kugira ngo abone uko yinjira mu butegetsi bwa Congo bimworoheye.

Mu mvugo yabo, bemeza ko uyu mugore, usanzwe ari umujyanama wa Perezida Denis Sassou-Nguesso ntaho ahuriye n’igihugu cyabo bityo ko bakwiye guhuza amajwi bakamwamagana kuko ari ikibazo ku gihugu.

Mu kugira icyo bavuga kuri iyi mvugo ikomeye, umwe mu bayobozi bakuru mu Biro bya Perezida Nguesso witwa Florent Ntsiba yasohoye itangazo ryamagana ayo makuru, avuga ko ari amakuru agamije kurwanya Françoise ndetse ko adafite ishingiro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yasobanuye ko Françoise akora neza akazi ke k’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga kandi arangwa n’ubunyamwuga, ubudahemuka n’ubwitange.

Florent Ntsiba ati: “ Ubu bukangurambaga bwakorewe mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu nyandiko buhabanye n’indangagaciro z’igihugu cyacu zirimo kwakira amahoro n’ubufatanye mu iterambere”.

Florent Ntsiba

Uyu muyobozi avuga ko bikwiye ko abantu bamagana iyo mvugo kuko idahesha agaciro Congo-Brazzaville.

Mu itangazo rye yunzemo ati: “ Ibiro bya Perezida wa Repubulika byamaganye bikomeye iyi myitwarire idahesha agaciro igihugu cyacu, biramagana ibyatangajwe n’amagambo y’ivangura rishingiye ku bwenegihugu n’ay’urwango byibasira Madamu Joly, bigamije guca intege urwego rukuru mu gihugu”.

Françoise Joly ni umujyanama wa Perezida Nguesso kuva muri Gashyantare, 2021, akaba akomoka mu Bufaransa no mu Rwanda.

- Advertisement -
Françoise Joly ni umujyanama wa Perezida Nguesso kuva muri Gashyantare, 2021.
TAGGED:CongofeaturedManekoUmunyarwandakazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyungwe Marathon: Isiganwa Muri Nyungwe N’Amaguru
Next Article Minisitiri W’Intebe Wa Haïti Yahunze Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?