Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Corporal Yishe Jenerali W’Ingabo Z’Igihugu Cye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Corporal Yishe Jenerali W’Ingabo Z’Igihugu Cye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2022 7:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha ashyira ay’urukerera ku wa Kabiri , umusirikare ufite ipeti rya Corporal  yagongesheje imodoka  ufite ipeti rya Brigadier General aramwica.  Uwakoze ibi yitwa Corporal Abayomi Ebun n’aho uwishwe ni Brig General O.A. James wari ushinzwe imari mu gisirikare cya Nigeria.

Ikinyamakuru kitwa Premium Times  cyavuze ko byabanje gucecekwa kugira ngo bidateza igikuba mu bantu ariko nyuma biza kumenyekana.

Brigadier General O.A. James ngo yari arimo atembera mu kigo, aza kugongwa n’uriya musirikare muto bivugwa ko yari yasinze.

Umwe mu babibonye avuga ko uriya musirikare yari yasinze cyane kandi ngo yatwaraga iriya modoka yihuta, aza kugonga Jenerali wigenderaga bimuviramo urupfu.

Mbere y’uko apfa, babanje kumujyana kwa muganga ariko biranga ahasiga ubuzima.

Ukurikiranyweho kwica uriya musirikare, yarafashwe ajyanwa mu rwego rw’ubugenzacyaha bwa gisirikare ngo agire ibyo abazwa.

Si ubwa mbere ariko muri iki gihugu habaye ibintu nk’ibi, kubera ko hari n’ubwo umwe mu bashinzwe umutekano yatemesheje umuhoro uwahoze yungirije uyobora Inteko ishinga amategeko muri imwe mu Ntara nyinshi z’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru kitwa Legit.ng cyabyanditse.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, igisirikare cya Nigeria nta tangazo cyari cyasohoye  ku nkuru nk’iyi yo gutakaza Umujenerali azize ubusinzi bwa Caporal.

TAGGED:GusindaimodokaNigeriaUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Umurundi Yapfushije Ihene 16 Zihiriye Mu Kiraro
Next Article COMESA Iri Kwiga Uko ICT Yakongererwa Imbaraga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?