Corporal Yishe Jenerali W’Ingabo Z’Igihugu Cye

Mu masaha ashyira ay’urukerera ku wa Kabiri , umusirikare ufite ipeti rya Corporal  yagongesheje imodoka  ufite ipeti rya Brigadier General aramwica.  Uwakoze ibi yitwa Corporal Abayomi Ebun n’aho uwishwe ni Brig General O.A. James wari ushinzwe imari mu gisirikare cya Nigeria.

Ikinyamakuru kitwa Premium Times  cyavuze ko byabanje gucecekwa kugira ngo bidateza igikuba mu bantu ariko nyuma biza kumenyekana.

Brigadier General O.A. James ngo yari arimo atembera mu kigo, aza kugongwa n’uriya musirikare muto bivugwa ko yari yasinze.

Umwe mu babibonye avuga ko uriya musirikare yari yasinze cyane kandi ngo yatwaraga iriya modoka yihuta, aza kugonga Jenerali wigenderaga bimuviramo urupfu.

- Advertisement -

Mbere y’uko apfa, babanje kumujyana kwa muganga ariko biranga ahasiga ubuzima.

Ukurikiranyweho kwica uriya musirikare, yarafashwe ajyanwa mu rwego rw’ubugenzacyaha bwa gisirikare ngo agire ibyo abazwa.

Si ubwa mbere ariko muri iki gihugu habaye ibintu nk’ibi, kubera ko hari n’ubwo umwe mu bashinzwe umutekano yatemesheje umuhoro uwahoze yungirije uyobora Inteko ishinga amategeko muri imwe mu Ntara nyinshi z’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru kitwa Legit.ng cyabyanditse.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, igisirikare cya Nigeria nta tangazo cyari cyasohoye  ku nkuru nk’iyi yo gutakaza Umujenerali azize ubusinzi bwa Caporal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version