COVID-19: Saa Moya Na Guma Mu Karere Byagarutse

Amasaha y’ingendo yashyizwe hagati ya saa kumi za mugitondo kugeza saa moya z’ijoro, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere. Ni amabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki 23 Kamena.

Inama iheruka yabaye ku wa 12 Kamena 2021, ifata ibyemezo birimo ko ingendo zemewe hagati ya saa kumi za mugitondo na saa tatu z’ijoro.

Ni amabwiriza ariko atarabashije gukemura ikibazo kuko iyo nama yabaye hamaze kwandura abantu 28,146 none kuri iki Cyumweru bari bamaze kuba 30,813. Bivuze ko mu minsi umunani yonyine handuye ahantu 2,667. Abapfuye nabo biyongereyeho 12, bava kuri 370 bagera kuri 382.

- Advertisement -

Mu mabwiriza mashya, ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Akomeza ati “Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse n’ingendo hagati y’Uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.  Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.”

Inama zikorwa imbonankubone zemerewe gukomeza, ariko umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira inama bw’aho bateraniye. Abitabira inama kandi bagomba kuba bipimishije COVID-19.

Muri ayo mabwiriza kandi, amateraniro harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose, birabujijwe.

Imihango y’ubukwe yose irimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bw’inzego za leta no mu nsengero byasubitswe.

Ni mu gihe ibikorwa by’inzego za leta n’abikorera bizakomeza, gusa kmu kazi hemewe 15%, abandi bagakoresha ikoranabuhanga bari mu ngo, bakagenda basimburana.

Ingendo rusange mu turere kandi zakomeje. Gusa imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version