Utazirinda COVID-19 Mu Bwongereza Azafungwa Imyaka 10

Ni icyemezo cyafashwe na Leta y’u Bwongereza mu rwego rwo guca intege abica amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Kuri iki gihano haziyongeraho n’amande ya £10,000.

Ibi byemezo byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima bw’abaturage Bwana Matt Hancock.

Izi ngamba zigize icyo Matt Hancock yise  ‘amabwiriza atababarira’.

Urwego ayobora rwatangaje ko ariya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 15, Gashyantare, 2021.

- Advertisement -

Leta y’u Bwongereza  yavuze ko ziriya ngamba zigamije kandi guca intege abaturage bafashe COVID-19 nk’indwara isanzwe kandi muri kiriya gihugu haradutse ubwoko bushya bwacyo bwandura vuba.

Iki gihugu kandi cyashyizeho ingamba zikomeye zigamije kubuza ko abanyamahanga bakinjiramo harimo n’uko bagomba gupimwa na nyuma y’uko bagikandagiyemo.

Leta yamaze gukodesha ibyuma 4, 600 bya Hotel kugira ngo izabicumbikiremo abantu bazaza mu Bwongereza bakamara iriya minsi bategereje ko ibisubizo byabo biboneka.

Uwo ari we wese uzagaragaraho ko yavuye mu bihugu 33 u Bwongereza bwashyize ku rutonde rw’abatemerewe kubujyamo nyuma bikagaragara ko yabeshye azacibwa amande ya £1,750 yo gucumbikirwa aho azaba ari mu kato.

Kugeza ubu hari ibice by’u Bwongereza byashyizwe muri Guma mu Rugo.

Abantu bapimwe bagasanganwa ubwandu bwa kiriya cyorezo ni Miliyoni 3,9 muri bo abantu 12,465 cyarabahitanye.

Ivomo:RT News

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version