COVID Yahungabanyije Ababyeyi, Abana B’u Rwanda Barakubitika- Umuyobozi Muri CLADHO

Ni ibyemezwa n’Umuyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile iharanira uburenganzira bwa muntu( CLADHO)  witwa Evariste Murwanashyaka. Yemeza ko uretse no kuba urubyiruko rwarahagaritse amasomo, rwanahuye n’ibibazo by’uko kuguma mu rugo byatumwe bamwe muri bahohoterwa, bakoreshwa imirimo ivuanye, babwirwa amagambo abashengura umutima n’ibindi.

Iri hohoterwa ryaviriyemo bamwe mu bana b’abangavu gutwara inda, abandi bahungabana mu byiyumvo ndetse hari na bamwe bataye imiryango yabo kubera ibibazo bahahuriye nabyo bajya kuba mu muhanda.

Murwanashyaka yari ari kumwe n’umwana wari waje ahagarariye abandi ngo agire icyo avuga ku bibazo abana bagenzi be bahuye nabyo mu gihe cy’imyaka ibiri COVID-19 imaze igeze mu Rwanda.

Uwo mwana yitwa Jean Baptiste Shyaka.

- Advertisement -

Hari mu kiganiro cyaciye kuri KT Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021.

Murwanashyaka yavuze ko ubushakashatsi bwabo bwakorewe mu turere turindwi  no mu nkambi z’impunzi z’Abanyecongo zose.

Intego ya bwo ya mbere yari iyo kumenya niba ababa muri ziriya nkambi cyangwa ababajijwe bari bafite amakuru kuri kiriya cyorezo ndetse  bazi cyangwa bafite uburyo bwo kuyirinda.

Ubushakashatsi bwa CLADHO bwakorewe ku bantu 903.

Barimo abana, ababyeyi, abarezi, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi.

Bwakozwe hagati ya Kamena na Kanama 2020.

Icyo gihe basanze 55.8% ari bo bonyine bari bafite amakuru afatika kuri COVID-19 mu gihe abandi bangana na 42% bari bafite amakuru atuzuye kuri iki cyorezo.

Evariste Murwanashyaka ati: “ Uyu ni umubare munini kuko ushobora gutuma abandura kiriya cyorezo biyongera.”

Mu bakoreweho ubushakashatsi, ikindi cyarebwe ni ukureba niba bafite ibikoresho byo kwirinda kiriya cyorezo ni ukuvuga udupfukamunwa, imiti ikarabwa intoki mu kwica virusi, gukaraba neza n’ibindi.

65%  nta buryo  bwo kwirinda bufatika  bari bafite, ni ukuvuga udupfukamunwa, sanitizers n’amazi ahagije n’isabune byo gukaraba ngo birinde kiriya cyorezo.

10% ntibari bafite by’umwihariko uburyo bwo kubona udupfukamunwa.

Mu gushaka kumenya ingaruka COVID-19 yagize ku baturage, abashakashatsi bo muri CLADHO basanze 45% by’abana babajijwe, bari bafitiye COVID-19 ubwoba.

Ni ubwoba baterwaga no kwibaza impamvu zo gufunga amashuri, kuba abantu batemerewe kuva mu rugo, batazi igihe amashuri azongera gufungurirwa, mu magambo macye ngo ntibari bazi ibiri kuba.

12% by’abana babajijwe ndetse n’ababyeyi bavuze ko COVID-19 yatumye ubukene bwiyongera mu miryango kuko nta mikorere yari ihari.

Ababyeyi bagabanyirijwe imishahara, abandi bagabanywa mu kazi, ubucuruzi bumwe burafunga, ibyinjira mu rugo biragabanuka mu buryo bugaragara.

Murwanashyaka ati: “ Twasanze umubare w’imiryango itarya gatatu ku munsi yariyongereye. Byabaye ikibazo ku bana.”

Evariste Murwanashyaka avuga ko hari ababyeyi b’abafundi bajyanaga abana babo kubabera abayede

Uyu mugabo avuga ko abantu bangana na 41% bababwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana ryarushijeho kwiyongera muri ibi bihe bya COVID-19.

Abana barakubiswe, babwirwa amagambo abakomeretsa umutima, ndetse hari n’abasambanyijwe.

Kubera ko ababyeyi bari bahangayitse, hari benshi muri bo batashoboye kugenzura umujinya wabo ahubwo bagahutiraho gukubita abana babo cyangwa bakababwira amagambo abakomeretse umutima.

Ibi ngo byagendanye n’uko abana barushijeho gukoreshwa imirimo mibi ibavunisha biyongereye.

Evariste Murwanashyaka avuga ko hari ababyeyi b’abafundi bajyanaga abana babo kubabera abayede ku mashantsiye aho kubaka byari byemewe.

Ku byerekeye kwigira mu rugo, abana bangana na 29% ntibabonye ibikoresho byo kubafasha kwiga ni ukuvuga radio, televiziyo na telefoni zifite ikoranabuhanga rya murandasi rifasha abantu kwiga.

Hejuru y’iki kibazo, hiyongereho ko abana bangana na 10% bari bafite uburyo bwo kwiga bakoresheje radio, televiziyo na telefoni ariko bakabibuzwa n’uko ababyeyi babo nabo babaga bakeneye ibyo bikoresho ngo bumve amakuru, urubuga rw’imikino cyangwa ibindi biganiro bakunze.

Aha ikibazo cyabaye gusaranganya igikoresho kimwe ku mwana n’umubyeyi mu gihe bombi bagikeneye.

Abana bangana na 12% kandi baje kuva mu ishuri kubera ingaruka za kiriya cyorezo no kuba mu ababyeyi baratakaje uburyo bwo kubishyurira no kubabonera ibikoresho.

Ingaruka za COVID-19 ku bana zageze n’aho zituma bamwe bava iwabo bajya kwibera mu mihanda kubera kubura ibiribwa bihagije, guhozwa ku nkecye, gukoreshwa imirimo ibavuna n’ibindi.

Evariste Murwanashyaka ati: “ Niyo mpamvu mubona abana baba mu muhanda biyongereye.”

Ubuvugizi nicyo tugamije…

Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo baba bagambiriye iyo basohoye ubushakashatsi nka buriya, Evariste Murwanashyaka yavuze ko babukora bagamije ko ibibazo byerekanywe bibonerwa umuti.

Avuga ko baba bagamije kwereka Leta uko ibintu bimeze, bakayiha ibyo yise ‘ibyifuzo nama’ kugira ngo ibe yabiheraho igire icyo ikora kigamije gutuma imibereho y’abaturage iba myiza kurushaho.

Ibyo CLADHO ivuga bifitanye isano n’ibyo UNICEF iherutse gutangaza byerekeye ingaruka COVID-19 yagize ku bana.

Raporo yitwa The State of the World’s Children 2021; On My Mind: promoting, protecting and caring for children’s mental health iherutse gusohorwa  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF, ivuga ko  ingimbi( umwangavu) imwe ku ngimbi( abangavu) barindwi ifite ikibazo cyo mu mutwe cyatewe cyangwa cyakomejwe n’ingaruka za COVID-19.

Undi mubare uteye agahinda ni uko abasore n’inkumi bagera ku 46,000 biyahura buri mwaka, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zihitana urubyiruko mu zindi nyinshi zirimo indwara n’impanuka.

Hari icyuho cyagaragaye hagati y’ubukana bw’uburwayi bwo mu mutwe mu rubyiruko n’ingengo y’imari ishyirwa mu kubusuzuma no kubuvura igenwa na za Leta.

UNICEF ivuga muri rusange, Leta zishyira amafaranga atarenze 2%  agize ingengo y’imari yazo mu kwita ku kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwibasira urubyiruko.

Niba urubyiruko ari rwo maboko y’ibihugu kandi rukaba rwugarijwe n’uburwayi bwo mu mutwe, bivuze ko ejo hazaza h’ibihugu hazaba habi.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNICEF witwa Henrietta Fore muri iriya raporo  yagize ati: “ Amezi 18 ashize yabaye maremare kandi mabi cyane ku rubyiruko. Za Guma mu rugo, Guma mu Karere, Gera mu Rugo n’izindi ngamba zo kwirinda COVID-19 zashegeshe urubyiruko cyane k’uburyo hari bamwe bizagora cyane gusubira mu buzima busanzwe.”

Ku isi habaruwe abana miliyari 1.6 batakaje amasomo ndetse n’uburere baherwaga iwabo buragabanuka kuko n’ababyeyi babo ‘bahungabanyijwe no guhangayikira ko ejo ibintu byaba bibi kurusha uko ibimeze uyu munsi.’

Hari abana benshi n’urubyiruko bafite umutima uhagaze, baterwa no kutizera ko ejo ibintu bizasubira mu buryo, ahubwo bagahangayikishwa n’uko byazaba bibi, bakaba basubira muri Guma mu rugo.

Ya raporo twavuze haruguru, ivuga ko ubushakashatsi bwakorewe kuri murandasi, bukibanda ku kumenya icyo abana b’Abashinwa batekereza kuri ejo hazaza, bwerekanye ko ¾ byabo nta kizere cy’ejo heza bafite.

Muri byinshi byakorwa ngo abana bagire imibereho myiza muri iki gihe Isi isa n’iri kuva mu ngaruka za COVID-19, harimo kubagenera umwanya wo kubaganiriza, kubereka urukundo no kubafasha kugira inshuti nziza.

Ikibazo ni uko izi ngamba zose zikomwa mu nkokora n’uko imibereho y’ubu igoye k’uburyo ababyeyi bibagirwa ko babyaye, bagahugira mu gushaka ifaranga.

Bisa n’aho birengagiza cyangwa bakaba batazi umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uburere buruta ubuvuke’.

Ku rwego rwa za Leta n’aho hari ikibazo kuko mu ngengo yazo y’imari usanga zigenera ibikorwa byo kwita ku rubyiruko ingengo y’imari y’intica ntikize.

Ya raporo yerekana uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko buhagaze muri iki kinyajana yiswe The State of the World’s Children 202, abayikoze  basaba za Guverinoma kwiyemeza no gukora ibyo ziyemeje kugira ngo zitabare urubyiruko rwazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version