Abantu 100 Muri Buri Murenge Wo Mu Mujyi Wa Kigali Bari Gusuzumwa COVID

Mu rwego  rwo kureba uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’izindi nzego iri gupima abantu 100 muri buri murenge mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Biri gukorwa muri iki gihe imibare y’abandura Omicron iri kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali kurusha ahandi mu Rwanda.

Ikindi ni uko imibare iherutse kwerekanwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ku isi itangaza ko hari abantu bane baherutse gupfa.

N’ubwo ubwandu buri kwiyongera, ariko abahanga bavuga ko Omicron itica cyane nk’uko byari bimeze kuri Delta.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rushimirwa ko ruri gukingira abaturage barwo ku bwinshi.

Umuyobozi wa Gahunda y’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) witwa Dr. Hassan Sibomana, aherutse gutangaza  ko u Rwanda rufite inkingo zakingira Covid-19 abaturage 70%, ku buryo igikenewe ari uko bitabira kwikingiza.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gukingira byuzuye abaturage basaga 40% ku ntego ya 70%, ni ukuvuga abantu bose bafite hejuru y’imyaka 12 bagera muri miliyoni 9.1.

Igikomeye ngo ni uko inkingo zose zikenewe ngo bigerweho zihari. Dr Sibomana yabigarutseho kuri iki Cyumweru kuri televiziyo y’igihugu.

Ati: “Nta mpungenge zihari kubera ko inkingo turazifite, uyu mwanya nanavuga ko rwose ni ikintu tugomba kwishimira, Guverinoma yakoze ibyo yagombaga gukora muri uyu mwaka, byari byinshi cyane ariko byarashobotse. Umwaka wa 2021 urangiye dufite inkingo zishobora kuba zakingira abantu byibuze kugera kuri 70%.”

Yavuze ko n’iriya 70% izarenga nibimara kwemezwa ko n’abana bafite munsi y’imyaka 12 batangira gukingirwa mu gihe kiri imbere.

Yakomeje ati “Birashoboka rero ko no mu minsi iza dushobora no kuzakingira n’abana batoya kuri abo ngabo, nicyo ubungubu kirimo kirebwa kandi birashoboka. Uko inkingo zizarushaho kuboneka nabo bazagerwaho.”

“Hanyuma ikindi, ntabwo bihagije kuba dufite inkingo, icyo abaturage basabwa ni ukwitabira kuzifata kubera ko kuba zihari ni kimwe no kuzitanga ni ikindi. Abantu nibarusheho kubyumva, bumve impamvu y’inkingo, bumve ko ari zo zishobora kuduha icyizere.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka gutangaza ko icyo gihugu cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 999,180 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zigiye kwifashishwa mu kurushaho gukingira abaturarwanda.

Iyi mpano yatumye inkingo Leta zunze ubumwe za Amerika imaze guha u Rwanda ziba miliyoni 3,295,730, ndetse inkingo hafi miliyoni 2 z’inyongera zizahagera muri uku kwezi.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe byuzuye ni miliyoni 5.5, mu gihe abahawe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 7.7.

Ni mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari ibihumbi 196.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version