CP Kabera Asaba Abapolisi Gukomeza Kwitwararika Birinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera asaba abapolisi kimwe n’abandi Banyarwanda gukomeza kwitwarika birinda icyorezo COVID-19.

Aherutse kubyibutsa abapolisi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ubwo, mu ijwi ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, yabibwiraga abapolisi bari bavuye muri Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal bari basesekaye  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Ku wa Mbere tariki ya 19, Mata, 2021 ubwo yabakiraga ari kumwe  n’abandi bakomiseri  muri Polisi y’u Rwanda yagize ati: “Mu izina rya Polisi y’u Rwanda tubashimiye imyitwarire myiza mwagaragaje yatumye mukora akazi neza mugahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’Igihugu cyabatumye muri rusange.”

CP Kabera yabibukije ko bagomba gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya COVID-19  bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kukirinda.

- Advertisement -

Yabasabye abapolisi gukomeza kwirinda COVID-19 kuko ntaho yagiye, bakabikora bubahiriza amabwiriza yashyizweho kugira ngo bazabashe kuyihashya.

Aba bapolisi baje bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Fabien Musinguzi ari nawe wari uyoboye icyiciro cyose cya 5 cyari mu butumwa bw ‘amahoro muri kariya gace ka Malakal.

CSP Musinguzi yavuze ko akazi bamazemo umwaka urenga bagakoze neza nk’uko byari biteganyijwe.

Yagize ati “N’ubwo twahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo COVID-19, twakoze akazi neza twasabwaga. Twakoze  imirimo itandukanye irimo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, guhosha imyigaragambyo, kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’abibumbye n’ibikoresho bya UN no kurinda ibikorwaremezo. Si ibyo gusa kandi twanakoze n’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko gutanga amazi meza, kubigisha kuboneza imirire, kugira isuku n’ibindi bitandukanye.”

Iri tsinda ryabisikanye n’irindi rigizwe n’Abapolisi 80 bagiye bayobowe na Superintendent of Police (SP) Prosper Nshimiyimana bakaba barasanze yo bagenzi babo 160 bagiye mu cyiciro cya mbere(80) n’icya kabiri(80), bose hamwe bakazaba bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba.

Abapolisi b’u Rwanda buri gihe mbere y’uko berekeza mu butumwa bw ‘amahoro mu mahanga babanza guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano baba bagiyemo, bajya no kugenda bakabanza guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bagahabwa impanuro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version