Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20, Mata, 2021 hagati y’ubushinjacyaha na Bwana Alfred Nkubiri burega gukoresha inyandiko mpimbano, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko ibyo bumurega nibimuhama azahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni Frw 4.
Inteko iburanisha yinjiye mu rukiko saa 9h:01 am ihita itangiza iburanisha.
Buri ruhande rwahawe umwanya rusobanura bwa nyuma ingingo zabwo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.
Nkubiri aregwa ibyaha birimo Guhimba, Guhindura inyandiko cyangwa Gukoresha inyandiko mpimbano, Guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.
Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo ngo bugire icyo buvuga bwavuze hari ubwo Minisiteri y’ubuhinzi yigeze gukuriraho umwenda Bwana Nkubiri, kuko yavugaga ko amafaranga yari ayirimo yari akiri mu baturage, ariko nyuma yo gusuzuma iza kuwumusubizaho kuko yasanze abeshya.
Umwe mu bashinjacyaha babiri bashinja Alfred Nkubiri akaba aburanira indishyi Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ashaka yahawe umwanya avuga ko mu by’ukuri Nkubiri afitiye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Frw 2.300. 307. 575.
Ingano y’aya mafaranga yateye impaka hagati y’ubwunganizi n’ubushinjacyaha kuko ubwunganizi bwavuze ko ahabanye n’ayo ubushinjacyaha bwavuze mu maburanisha ya mbere.
Ubwunganizi bwabwiye urukiko ko kwivuguruza ku bushinjacyaha bihesha uregwa amahirwe, kuko mu gutanga ibimenyetso nta kugenekereza bigomba kubamo.
Ibi kandi byagarutsweho n’Inteko iburanisha aho umwe mu bayigize yasabye ubushinjacyaha kutagora urukiko ngo rujye mu byo guteranya, gukuramo, gukuba cyangwa kugabanya kugira ngo rumenye amafaranga nyayo ubushinjacyaha bushinja Alfred Nkubiri.
Iyi ngingo yerekeye indishyi Minisiteri y’ubuhinzi yasabaga, yaje gushyirwa ku ruhande hakurikiraho iy’inyandiko mpimbano ni ukuvuga urutonde ruriho abantu ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono.
Kuri iyi ngingo, ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 avuga ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.
Nkubiri hamwe n’abunganizi be babajije abashinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, ubushinjacyaha buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.
Kuri iyi ngingo nabwo, ubwunganizi bwavuze ko imvugo y’ubushinjacyaha igenekereza, ko idahamya ku ntego bityo ko itahabwa agaciro.
Voucher yazanye impaka ndende…
Kubera ko kugira ngo umuturage uhabwe ifumbire yagombaga no kunganirwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, uwunganiwe agahabwa inyemeza nkunganire bita voucher.
Uruhande rwa Nkubiri rwasabye ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi batarayihawe kuzazana izo vouchers kuko ngo ari zo zakwerekana abahawe iriya fumbire n’abatarayihawe.
Nkubiri ati: “ Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Bigora urukiko nibazane izo voucher, bafashe urukiko.”
Uruhande rw’ubushinjacyaha nabwo bwavugaga ko Nkubiri nawe azifite, ko yazazizana.
Urukiko rwaje kwanzura ko iyi ngingo ya za voucher nayo izasuzumwa hanyuma ikazavugwaho mu isomwa ry’umwanzuro warwo.
Mu iburanisha ryabaye tariki 24, Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi N’ubuhanga Bikoreshwa Mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.
Hari undi bareganwaga…
Bwana Alfred Nkubiri yareganwaga na Madamu Theopista Nyiramahoro, ubushinjacyaha bushinja ubufatanyacyaha na Nkubiri. Muri ibi birego kandi harimo n’icyo guhisha ibimenyetso.
Mu iburanisha ryabaye tariki 30, Ukuboza, 2021 uwunganira Nyiramahoro yabanje gusobanura ibyo yise inzitizi mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.
Yavuze ku byaha Nyiramahoro aregwa harimo icyo guhimba inyandiko no guhisha ibimenyetso.
Yavuze ko mu ibazwa rya Nyiramahoro mu bushinjacyaha icyo guhisha ibinyemetso kitigeze kuvugwaho ngo akibazweho.
Ikindi ni uko ubushinjacyaha bugombaga kwerekana igihe icyaha Nyiramahoro akurikiranyweho yaba yaragikoze.
Avuga ko kuba Ubushinjacyaha bwaragihuje n’icya Nkubiri, bukavuga ko Nyiramahoro ari umufatanyacyaha na Nkubiri ariko bwajya gutanga ibimenyetso bakabizana buvuga igihe atari agikorana na Nkubiri, ahubwo yarakoraga kubwe, akirangurira ifumbire bitewe n’ayo afite akayigurisha ku muntu bitewe n’ayo afite.
Umwunganira icyo gihe yasabye Urukiko kuzasaba ubushinjacyaha kugaragaza igihe ubufatanyacyaha burega Nyiramahoro bwaba bwarabaye kuko mu idosiye ntibwigeze bugaragazwa.
Yasabye ko abatangabuhamya ubushinjacyaha buvuga ko bashinja Nyiramahoro, batumizwa n’urukiko kuko ibyo bavuga bihabana n’ibyo ubushinjacyaha bubavuga.
Kuri uyu wa 20, Mata, 2021 ari nawo munsi ubanziriza isomwa ry’urubanza, abo batangabuhamya bwasabwe ubushinjacyaha ntibwabazanye.
Ikindi cyavuzwe icyo gihe ni uko Nyiramahoro yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ngo nk’uko amategeko abiteganya, umuntu wese ufunzwe agomba guhabwa urwandiko rumufunga, ariko Nyiramahoro we ngo ntaryo yahawe kandi rugomba gusinywaho n’ubushinjacyaha ndetse n’uwafunzwe.
Theopista Nyiramahoro yafunzwe mbere y’uko ahabwa urwandiko rumufunga bita Mandat d’Arrêt provisoire.
Ubwunganizi buvuze ko Nyiramahoro Theopista yafashwe tariki 17, Nyakanga, 2020 ariko ahabwa iriya Mandat tariki 31, Kanama, 2020.
Umwunganira avuga ko ubwo yari afunzwe yabajije inzego zose icyo yafungiwe ariko zikitana ba mwana. Uwo abajije akamwoherereza undi.
Nyuma ngo yandikiye Umushinjacyaha mukuru amusaba kumumenyesha icyo Nyiramahoro Theopista yaba afungiwe ariko ntiyamusubiza.
Nyuma ngo baje kumuhamagara bamwereka manda imufata, aba ari wo munsi bamenyesha Nyiramahoro kandi ibyo binyuranyije n’ingingo z’amategeko
Umwunganira yasabye Urukiko abafunze Nyiramahoro kuzatumizwa imbere yarwo bagasobanura impamvu bamufunze mu buryo budakurikije amategeko.
Nyuma yo kumva imiregere n’imyiregurire ku mpande zombi, inteko iburanisha yanzuye ko izatangaza icyemezo cyayo tariki 15, Gicurasi, 2021, saa kenda z’amanywa(3h:00).
Ibya Nkubiri ndabona bigiye gukemuka.Ni gute waba ushinjwa Miliyari wajya gusabirwa igihano ugasabirwa imyaka itandatu na miliyoni enye? Nibamurekure aze atange imisoro.