CP Kabera Yasabye Ibigo Bicunga Umutekano Kureka Ubunebwe

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano; Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abafite ibigo byigenga bicungira abantu umutekano kunoza imikorere, abakozi babo bakareka ubunebwe kandi bakamenya gukoresha neza ikoranabuhanga rijyanye n’akazi kabo.

Yabibasabiye mu nama yamuhuje n’abayobozi n’abakozi b’ibigo n’amakoperative byigenga bikora akazi ko gucunga umutekano yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi.

CP Kabera yabwiye abo bayobozi ko biriya biganiro byateguwe mu rwego rwo kubashishikariza kunoza imikorere hagamijwe kuziba ibyuho bikigaragara muri serivisi batanga.

Ati: “Mu bugenzuzi bwakozwe aho abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano bakorera hirya no hino mu gihugu, hari ibitagenda neza aho usanga abakozi batita ku kazi bashinzwe uko bikwiye, abadakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusaka, ndetse n’abagaragaza ubunebwe bityo ntibabashe gutahura ibishobora guhungabanya umutekano w’aho barinze.”

- Advertisement -

Yabasabye gukosora ibitagenda neza mu kazi kandi bukubahiriza ibiteganywa n’ iteka rya Minisitiri w’umutekano  rigena imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano.

CP Kabera yabibukije ko uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga ari nako ibyaha birushaho kwiyongera.

Anabibutsa ko ibikorwaremezo biri mu byo bafite inshingano zo gucungira umutekano kandi bikaba mu bikunze kwibasira n’abakora iterabwoba.

Yabasabye  kurushaho gukunda akazi no kugakora kinyamwuga barangwa n’imikoranire myiza no guhanahana amakuru.

Kabera yabwiye abayobozi b’ibi bigo ko bagomba gushyira imbaraga mu mahugurwa baha abakozi,  bakarushaho kwigenzura bagasuzuma niba buzuza neza inshingano kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Alexis Buterere uyobora Urugaga rw’Ibigo byigenga bicunga umutekano, yavuze ko n’ubwo inzira ikiri ndende, hari aho bavuye n’aho bageze kandi ko hari byinshi biri gushyirwa ku murongo gahoro gahoro.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku bushake bwo gushyira akazi kabo ku rwego mpuzamahanga kandi ko n’ibitarakemuka bizabonerwa umuti bidatinze.

Mu bandi babyitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissionner of Police (ACP) Desire Gumira.

Mu Rwanda hari ibigo byigenga bicunga umutekano 16 bikoresha abakozi bose hamwe 26,373.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi bizakomereza mu Ntara zose z’igihugu mu rwego rwo kwegera abakozi bahabakorera.

Abayobozi b’ibigo byigenga bicungira abantu umutekano
Basabwe kunoza imikorere, abakozi babao bakayoboka ikoranabuhanga kandi bakareka ubunebwe.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version