Gicumbi: Umukobwa Yatwitse Umugabo Wamuteye Inda

Mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi haravugwa umukobwa w’imyaka 20  watwikishije lisansi umugabo n’umugore bari bamaze amasaha macye  bashyingiranywe.

Bivugwa ko yamutwitse amuziza ko yamuteye inda akanga kumugira umugore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune witwa Dancille Mukarubayiza yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko uwo mukobwa yitwa Iradukunda Joyeuse yakundanaga n’umugabo witwa  Usabyuwera Snow.

Uyu yaje gutera inda Iradukunda ntiyamurongora.

Gitifu ati: “ Wasanga yaramenye amakuru ko yaba yarongoye agahitamo kumuhitana. Byari nimugoroba araza, ageze ku muryango yumva undi aryamanye n’umugeni we, noneho yumva basa nkaho bavugana. Yumvise ko harimo umukobwa wundi wamusimbuye, ajya kugura lisansi ku mucuruzi wo mu gasanteri ka Gashirira, araza arasiraho umwambi aganisha aho uwo mukobwa yari ari. Umusore asohoka yiruka, ibirimi by’umuriro bisigarana uwo mugeni ku kirenge, mu mugongo, mu mutwe ibisuko bya meshe birashya.”

Ibyo bikiba uwo mukobwa yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bwisige nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Byumba.

Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi ubu afungiye kuri station ya polisi ya Rutare.

Gitifu yasabye abasore kwirinda kubeshyabeshya abakobwa kandi abacuruzi bakirinda gucuruza lisansi kuko ubusanzwe igurishirizwa kuri station yayo.

Amakuru avuga ko uwo mukobwa ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi yari yarahaye umusore amafaranga Frw 12,000 ndetse ko bajyaga baryama, anamutera inda  kuko yari yaramwijeje kumuzagira umugore.

Ikindi ni uko abo bageni bahiye mu gihe biteguraga kwimuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version