CP Kabera Yibutsa Abantu Ko Iyo Impanuka Yabaye Nta Kuyivuza Bibaho

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Abakirisitu bo muri Women Foundation Ministries/Noble Family Church bitabiriye amateraniro ‘Wirira Fellowship’ ko kwirinda impanuka ari ingenzi kuko iyo yabaye, iba yangije byarangiye.

Avuga ko iby’impanuka bitandukanye n’ibyo kurwara indi ndwara kuko zo zigira imiti izivura zigakira.

Ni inama yatanze muri gahunda ya Polisi yo gukangurira abantu kwirinda impanuka, bakabikora binyuze mu kuba maso, buri wese akirinda umuvuduko urengeje uteganywa, abashoferi bakoroherana n’ibindi bigamije Gerayo Amahoro.

Yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa buri wese inshingano ze mu guharanira ko abantu bakoresha umuhanda utekanye.

- Advertisement -

CP Kabera yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, bityo ko inyinshi muri zo ziba zikwiye gukumirwa.

Umuvugizi wa Polisi ati: “ Ushobora kwivuza indi ndwara ukayikira ariko ntacyo wakora ngo ukureho impanuka yamaze kuba. Mu Rwanda ntitwifuza ko hari uhitanwa n’impanuka, icyo abakoresha umuhanda dusabwa ni ugukumira  icyateza impanuka cyose.”

Yasabye abifuza kuba abashoferi kujya babanza kwimenyereza neza imodoka mbere yo kujya mu kizamini.

Abasanzwe batwara ibinyabiziga nabo basabwa  kujya buri gihe bareba ko ibinyabiziga bikora neza mbere yo gutangira urugendo kandi mu gihe batwaye bakirinda ibindi bitekerezo n’ibikorwa byatuma ibitekerezo byabo bitaguma ku murongo.

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku butumwa bw’umutekano wo mu muhanda bwagejejwe ku bakiristu n’imbaraga zashyizwe mu kubumbatira umutekano n’ituze rusange by’abaturarwanda.

Avuga ko we n’abo basengana ndetse n’abagize imiryango yabo bazagiye gukora ibishoboka byose bakirinda ndetse bakarinda na bagenzi babo bahurira mu muhanda impanuka.

Abantu miliyoni 1 n’ibihumbi 350 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), aho ziza ku mwanya wa munani mu guhitana benshi, zikaba iza imbere mu guhitana abari hagati y’Imyaka 5-29 y’amavuko.

Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena, uyu mwaka mu gihugu hose habaruwe impanuka 7,859, zahitanye abantu 399, aho umubare munini w’abashoferi bazigizemo uruhare ari abagabo ku kigereranyo cya 97%, banazitakarizamo ubuzima ku kigereranyo cya 83%.

Ubushakashatsi buvuga ko kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro enye, mu gihe gutwara wandika cyangwa usoma ubutumwa byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro 23.

Kunyuranaho nabi, kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga, kutubahiriza uburenganzira bwo gutambuka mbere,  kudakoresha indorerwamo zibonesha ibiturutse inyuma, kugendera mu gisate cy’ibumoso, umuvuduko ukabije, gukoresha telefone utwaye ndetse n’ubusinzi nibyo biza imbere mu biteza impanuka zihitana ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version