Cricket: Kenya Na Namibia Zageze Ku Mukino Wa Nyuma w’Irushanwa Ryo Kwibuka

Ikipe ya Cricket ya Kenya n’iya Namibia ni zo zatsindiye kugera ku mukino wa nyuma, mu irushanwa ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021 hakomeje imikino ya kimwe cya kabiri. Imikino yabimburiwe n’uwahuje ikipe y’igihugu ya Nigeria na Namibia.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 156 mu dupira 120 bagombaga gukubita (20 Overs). Ni mu gihe Nigeria yasohoye abakinnyi 2 ba Namibia (2 Wickets).

Igice cya kabiri cyarangiye Nigeria itabashije gukuraho agahigo Namibia yashyizeho kuko yatsinze amanota 65 mu dupira 120 bari bamaze gukubita.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Nigeria abakinnyi 8 basohowe mu kibuga na Namibia (8 Wickets)

Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye Yasmeen Khan w’ikipe y’igihugu ya NAMIBIA

Umukino wa kabiri wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Kenya. Kenya yongeye gutsinda u Rwanda.

Ikipe yigihugu y’u Rwanda yahuye n’akazi katoroshye mu gice cya mbere kuko Kenya yatsinze amanota 117 mu dupira 120 bagombaga gutera, mu gihe abakinnyi 6 ku ruhande rwa Kenya bakuwemo n’abakinnyi b’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda ntibyigeze biyorohera kuko bitigeze bisaba ko batera udupira 120. Kenya yakuyemo abakinnyi 10, bakaba bari bamaze gukubita udupira 96 tungana na Overs 16.

U Rwanda rwari rumaze gukoramo amanota 64.

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye Henriette Ishimwe w’u Rwanda.

Kuri uyu wa 12 Kamena harakinwa imikino yanyuma, aho saa 09:30 u Rwanda rukina na Nigeria bahatarina umwanya wa gatatu.

Saa 1:50 nibwo hakinwa umukino wa nyuma uhuza Kenya na Namibia, ku kibuga cya Cricket I Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kenya yongeye gutsinda u Rwanda, igera ku mukino wa nyuma
Namibia na yo yageze ku mukino wa nyuma
Ikipe y’u Rwanda igomba guhatanira umwanya wa gatatu

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version