Croix Rouge Yatangije ‘App’ Yo Gutabariza Imbabare

Niba ushobora kubwira abantu ibyo ucuruza, aho ubicururiza, igiciro cyabyo n’uburyo bakugeraho kandi ukabikoresha ikoranabuhanga, kuki utatabariza umuntu usanze yagize ibyago?

Telefoni igendanwa ni ingenzi mu buzima bw’ab’iki gihe kandi nta gushidikanya guhari kugeza ubu ko ari ko bizamera no mu gihe kiri imbere.

Croix Rouge y’u Rwanda k’ubufatanye na Croix rouge y’Ababiligi kuri uyu wa Gatandatu batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bita ‘app’ buha abantu ubumenyi bw’ibanze bwabafasha guha umuntu wahuye n’ibyago ubutabazi bw’ibanze.

Iyo App bayise First Aid App Africa, ariko ikagira n’uburyo abakorera mu yindi migabane y’isi bayikoresha.

- Kwmamaza -

Aho waba uri hose ku isi wayokoresha, icyo usabwa ni ugushyiramo izina ry’umugabane uherereyemo, ugahitamo ururimi wumva neza ubundi ukiga uko watabara uwahuye n’ibyago ibyo ari byo byose, aho waba umusanze hose.

Abanyarwanda bo bashobora no kuyikoresha mu Kinyarwanda, mu Cyongereza no mu Gifaransa.

Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bavuga ko amahirwe u Rwanda rufite ari uko ikoranabuhanga riri kugera kuri benshi kandi henshi.

Jeanne Mukeshimana avuga ko iyo umuntu arangije kwinjira muri ririya koranabuhanga(app) akurikiza amabwiriza, akaza kugera ahantu hamusaba gusoma ibikubiye mu byo yifuza gutangamo ubutabazi, akamenya ibyo yakora.

Jeanne Mukeshimana

Ni uburyo 17 busobanura neza uko umuntu wahuye n’akaga runaka, atabarwa.

Abateguye inyigisho ziri muri buri cyiciro babikoze mu magambo avunaguye ariko yumvikana aherekejwe n’agashushanyo gato kerekana igikenewe n’ikigomba gukorwa mu gihe runaka.

Umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe iyamamaza bikorwa n’itumanaho Emmanuel Mazimpaka avuga ko umunsi mpuzamahanga wo gutanga ubufasha bw’ibanze mu mwaka wa 2023 wahawe insanganyamatsiko ishishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu gutabariza bagenzi babo.

Umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe iyamamaza bikorwa n’itumanaho Emmanuel Mazimpaka

Avuga ko hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu butabazi bahabwa amahugurwa na Croix Rouge y’u Rwanda kugira ngo bazafashe abazahura n’ibi bibazo mu gihe kiri imbere.

Intego y’uyu muryango utabara imbabare ni uko abantu batabarwa hakiri kare, hanyuma ubundi buvuzi cyangwa ubufasha bukazaza hari icyakozwe cyo kuramira ubuzima.

Abakorerabushake basobanuriye itangazamakuru uko umuntu uri mu kaga atabarwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version