Mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, u Burundi bwavuze ko niba u Rwanda rudahagaritse kuburasaho, nabwo buzarasa mu Rwanda, intambara yeruye ikaba.
Zéphyrin Maniratanga uhagarariye u Burundi muri UN yagize ati: “Niba ibitero biva mu Rwanda bigwa ku butaka bwacu, ntituzakomeza kurera amaboko. Dufite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho.”
Avuga ko nta kabuza ibi bitero nibikomeza, ibihugu byombi [u Burundi n’u Rwanda] bizarwana.
Binyuze kuri Ambasaderi Martin Ngoga, u Rwanda rwabwiye UN ko ‘nta bushotoranyi bukora ku Burundi ndetse nta n’intambara rushaka kubushozaho.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwareze na DRC kudakurikiza amasezerano y’agahenge, rukavuga ko rwo rwiteguye kubahiriza aya Washington.
Kinshasa nayo ivuga ko Kigali ari yo yayarenzeho nkana.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuhuza nazo zavuze ko zihangayikishijwe nibiri kubera muri DRC nyuma y’isinywa ry’amasezerano ryabereye i Washington Tariki 04, Ukuboza, 2025.