Croix Rouge Yifatanyije n’Abaturage Mu Gukumira Ibiza Muri Ngororero

Croix Rouge y’u Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ubukana bw’ibiza, yifatanya n’abaturage gutera ibiti ahantu hakunze kwibasirwa n’isuri mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Ukwakira 2021, haterwa ibiti 1500 ku musozi wa Gatwebano, ni mu Umudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Runyinya, Umurenge wa Hindiro. Intego yari ugutera ibiti 5000.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe gahunda yo gukumira, kurinda no kurwanya ibiza, Karangwa Eugene, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kariya karere gafite imisozi ihanamye kandi miremire, hakaba imiyaga myinshi n’isuri byangiza imyaka y’abaturage n’ibindi bikorwa remezo.

Hahise hakorwa igenamigambi rigamije gusubiza ibyo bibazo, muri uyu murenge hemezwa ko hagomba guterwa ibiti bihagije.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Igenaigambi by’umwihariko muri uyu murenge nubwo hari ibikorwa byinshi, harimo gutera ibiti, kuzirika ibisenge, kurwanya isuri, ubukangurambaga mu kurwanya ibiza n’ibindi. Rero iki gikorwa twakoze uyu munsi, navuga ko ari ngarukamwaka ku isi, ariko kijya nye na gahunda zisubiza ibibazo byari byabonetse mu bushakashatsi.”

Narabamenye Faustin utuye muri aka gace, yavuze ko hamaze iminsi hagwa imvura irimo urubura rwangije imyaka, hakwiyongeraho umuvuduko w’amazi utera isuri, ibyangirika bikarushaho kuba byinshi.

Ati “Hangiritse ibishyimbo, hangiritse imyumbati, hangiritse amateke twari turimo guhinga, n’izindi mbuto ntarondoye.”

Yavuze ko ari ngombwa ko haterwa ibiti byinshi, kuko bifite umusaruro mwinshi ku baturage.

Uretse kuba birwanya isuri, ni n’imari kuko bibyara imbaho n’ibindi byabaha amafaranga, cyangwa bikabaha imihembezo y’ibishyimbo byabo.

Yakomeje ati “Ibi biti natwe tuzabigiramo uruhare tubibungabunge.”

Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe amashyamba, umutungo kamere n’ibidukikije, Munyarukiko Aloys, yavuze ko ibiti barimo gutera bivangwa n’imyaka, kandi babyitezeho umusanzu mu kurinda imisozi ukunze kugaragaraho isuri.

Yakomeje ati “Iyo suri iyo imanutse iragenda ikagera mu muhanda nawo ikawangiza, kandi na bwa butaka bwatangaga umusaruro, iyo haje isuri buragenda bityo uwo musozi ugasigara ari nko ku gasi, umusaruro ukagenda ugabanyuka.”

“Ibi biti rero kuba bitewe kuri uyu musozi bizadufasha gufata ubutaka, bidufashe kugabanya ya suri yagendaga ijya mu muhanda, kandi ibyo biti binafite akamaro kanini uretse kurwanya isuri no gufata ubutaka, bifitiye abaturage akamaro kuko duteganya ko mu gihe cy’imyaka irindwi, umunani, ibiti bizaba bikuze, bikaba byavamo n’imbaho, umuturage aramutse azigurishije byakongera ubukungu bwe.”

Yanavuze ko bizunganira abaturage mu kubona imihembezo y’ibishyimbo byabo, bityo umusaruro ube mwinshi kurushaho.

Nyuma yo gutera ibiti kandi haziyongeraho guca imiringoti, hagamijwe kurushaho kugabanya umuvuduko w’amazi atera isuri muri aka gace.

Munyarukiko yanashimye umusanzu wa Croix Rouge y’u Rwanda mu bikorwa bya buri munsi muri Ngororero, cyane cyane ibijyanye no kwita ku buzima bw’abaturage.

Yakomeje ati “Hari aho igenda itanga amatungo ku baturage batishoboye, hari ubutabazi nk’ibi by’ibiza tugenda duhura nabyo bakadushakira nk’amashitingi cyangwa n’ibindi bikoresho umuntu wahuye n’ibiza yakwifashisha mu gihe cy’amage aba arimo.”

“Ariko turebye nk’igikorwa cy’uyu munsi, ibiza bituruka kuri bwa butaka bworoshye iyo imvura ibaye nyinshi bukagenda, ariko ibi biti Croix Rouge yaje kudufasha gutera uyu munsi ni ibidufasha kugira ngo bwa butaka bugume hamwe, kandi bubashe guhangana n’isuri na kwa gucika bibashe kugabanyuka, kuko ubutaka buzaba bufite ikintu kibufashe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko muri aka karere hakomeje guterwa ibiti bivangwa n’imyka no kuvugurura amashyamba asanzwe.

Amashyamba asanzwe ateye kuri hegitari 11,155, hakaba n’ibiti bivangwa n’imyaka bimaze guterwa kuri hegitari 9,579.

Abaturage bashishikarijwe kurushaho kwita kuri ibi biti
Ibiti byatewe bivangwa n’imyaka nka gereveriya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version