Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu abakora mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda bashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 47 Uganda ishinja kwinjira ku butaka bwayo mu buryo budakurikije amategeko.
Nyuma yo gushyikirizwa inzego z’u Rwanda, bariya baturage bahise bapimwa COVID-19.
Barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda.
N’ubwo hari Abanyarwanda Uganda ifata ikabafunga, bataha bagatanga ubuhamwa ko bakorewe iyicarubozo, ariko hari bamwe batagira amahirwe yo kubaho, bakagwa muri Uganda.
The New Times iherutse gusohora urutonde rw’Abanyarwanda baguyeyo.
Ni urutonde yakoze ishingiye ku buhamya yahawe n’abavandimwe ba banyakwigendera.
Imibare y’iki kinyamakuru yerekana ko guhera mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, Abanyarwanda 20 ndetse bashobora kuba barenga, biciwe muri Uganda imwe mu mirambo yabo ishyikirizwa u Rwanda.
Ni imibare itangwa n’abavandimwe n’inshuti za ba nyakwigendera, aba bakaba bemeza ko bishoboka cyane ko hari n’abandi bicwa ariko ntibimenyekane ngo bashyingurwe.
Imirambo ya bamwe muri bariya Banyarwanda irazanwa igatabwa ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, yazaboneka igashyingurwa.
Imirambo iheruka kubonwa ni uwa Paul Bangirana w’imyaka 47 ukomoka ahitwa Kaniga n’ uwa Théoneste Dusabimana w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi.
Imirambo y’aba bombi yashyikirijwe abayobozi mu Rwanda izanywe n’abo muri Uganda mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna-Katuna mu Karere ka Gicumbi.
Umwe mu bavandimwe ba Dusabimana witwa Yohani Kanimba yavuze ko murumuna we yiciwe ahitwa Tooro aho yari yaragiye gupagasa, akora mu mirima y’icyayi.
Tooro ni mu Burengerazuba bwa Uganda.
Yohani Kanimba avuga ko we na benewabo bari barategereje ko murumuna we agaruka baraheba, batangira guhangayika.
Nyuma ngo baje kumva inkuru y’incamugongo ko yapfuye.
Ikindi ngo ni uko abamwishe banamucucuye ntibamusigira na mba!
Kanimba yabwiye bagenzi be baturiye umupaka wa Uganda kubaha inama bahabwa ba Leta y’u Rwanda yo kutambuka ngo bajye muri Uganda kuko na murumuna we yahasize ubuzima.
Si Bangirana na Dusabimana basize ubuzima muri Uganda gusa ahubwo hari n’abandi benshi ndetse bamwe bishoboka ko bataramenyekana irengero ryabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Félix Ndayambaje aherutse kubwira The New Times ko hari abaturage bo mu mirenge ya Kaniga, Cyumba na Rubaya biciwe muri Uganda.
Batatu ni abo mu Murenge wa Kaniga, umwe akaba uwo mu Murenge wa Cyumba abandi babiri bakaba abo mu Murenge wa Rubaya.
Urutonde rw’abiciwe muri Uganda ni rurerure…
Imibare yakusanyijwe na The New Times ivuga ko guhera mu mwaka wa 2019 hari Abanyarwanda 23 biciwe yo.
2019
Tariki 11, Mata, 2019, Theogene Dusengimana yishwe anizwe, umubiri we barawutsika. Byabereye ahitwa Kabarole.
Muri Nyakanga, 2019 muri Kisoro hiciwe Isaac Sendegeya arashwe. Mbere ye gato hari undi Munyarwanda witwa Faustin Niyonzima wishwe, umubiri we barawutwika.
Tariki 28, Nyakanga, 2019 Janvier Nsanzimana yiciwe Kyenjojo yicwa bamutemesheje imihoro.
Hashize iminsi micye, undi Munyarwanda witwa Nunu Johnston wari utuye muri Ntungamo yapfuye azize ingaruka z’iyicarubozo yari yakorewe ubwo yari afungiye mu kigo cy’ishami ry’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda kiri ahitwa Mbuya.
Yarafashwe arakubitwa aza kurekurwa ariko aza gupfa kubera ingaruka z’inkoni.
Mu Ukuboza, 2019 Felicien Mbonabakeka nawe yarishwe. Hari tariki 31, Ukuboza, 2019.
Yishwe n’abantu bamugabyeho igitero baramukubita kugeza apfuye. Yaguye i Kisoro.
Umwaka wa 2020
Abanyarwanda biciwe muri Uganda muri uyu mwaka barimo Gasore Semukanya wasanzwe amanitswe mu giti kuri mu ishyamba muri Kisoro. Bamubonye tariki 01, Mutarama, 2020 ni ukuvuga bucyeye bw’aho Mbonabakeka nawe yishwe.
Emmanuel Magezi nawe yapfuye azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe n’abo mu butasi bwa gisirikare ariko ikibabaje kurushaho ni uko kugeza n’ubu umurambo we utaragarurwa mu Rwanda ngo ushyingurwe.
Bosco Mwiseneza nawe yaje gupfa nyuma yo gukubitwa, yajya no kwa muganga bakanga kumuha serivisi bikamuviramo urupfu.
Yapfuye tariki 19, Mutarama, 2020 aguye Kisoro.
I Kisoro kandi haguye abandi Banyarwanda babiri barimo Emmanuel Baragahoranye na Ivan Mukiza bishwe batewe ibyuma.
Umwaka wa 2021
Abakozi b’Ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda barashe uwitwa Lawrence Sebusande bamusanze iwe muri Isingiro. Hashize iminsi ine nyuma y’aho, bakubise undi Munyarwanda witwa John Mushabe kugeza apfuye.
Bamukubitiye iwe muri Mbarara.
Ntibyatinze undi Munyarwanda witwa Alphonse Hitimana nawe yicirwa i Kabale.
Muri Kamena, 2021 Bazambanza Munyemana nawe yaziritswe ku giti, arakubitwa aratwikwa, umurambo we bawujugunya ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda.
Daniel Sibomana nawe yiciwe i Kampaka muri Kanama, 2021 umurambo we urazanwa ujugunwa ku mupaka wa Cyanika.
Muri Kabale hari Umunyarwanda witwa Gaspard Izagira wahakubitiwe n’abasirikare ba Uganda arapfa umurambo we bawujugunya ku Cyanika.
Karuhije Jean Damascène nawe yarishwe umurambo we ujugunywa ku Cyanika.
Bahati Ntwali wari umukanishi i Kampala nawe yishwe muri Kanama, 2021.
Bamaze kumwica umurambo we warawutwika.
Abenshi mu bishwe ni Abanyarwanda banze kwifatanya n’abanzi b’u Rwanda bakorera muri Uganda.
Aba bagerageza gushuka Abanyarwanda bakorera muri Uganda ngo bifatanye nabo mu bikorwa byo guhungabanya u Rwanda, ubyanze akabizira.
Uganda ntishaka kugira icyo ibikoraho…
Hashize igihe gito Perezida wa Uganda Yoweli Museveni agiranye ikiganiro na France 24.
Icyo gihe yabajijwe ku ngingo nyinshi zirimo umubano n’u Rwanda.
Umunyamakuru yabanje kumubaza ku biganiro bimaze igihe bihuza u Rwanda na Uganda bigamije gushakira umuti ibibazo biri mu mubano wabyo, niba hari icyizere ko umupaka ubihuza uzafungurwa mu gihe cya vuba.
Museveni yasubije ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, ntabwo ari njye wafunze umupaka.”
Yongeyeho ati “Twagiranye ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka ishize, ntabwo nigeze mbona umupaka ufungurwa.”
Muri icyo kiganiro, Museveni yaje no kubazwa ku cyazamuye ubwumvikane buke hagati ye na Perezida Paul Kagame, ku buryo ibibazo mu mubano byageze kuri uru rwego.
Yasubije umunyamakuru ati “Ntabwo nshaka kubyinjiramo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko, rero ntabwo ngiye kumvikanisha uruhande rwanjye kuri wowe ku bireba Kagame.”
Yanabajijwe ku bijyanye no kuba u Rwanda ruheruka gushinjwa gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuneka rizwi nka Pegasus, ryakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel.
Museveni yavuze ko yabyumvise, ariko ko atigeze abikurikirana.
Yabajijwe niba ahangayikishijwe no kuba u Rwanda rwaba rwumviriza abayobozi bakuru muri Guverinoma ye.
Ati “Byaba ari ugutakaza igihe, kubera iki?”
Uko bigaragara, bisa n’aho Uganda idashaka kumva ubusabe bw’u Rwanda bwo guha agahenge Abanyarwanda bakorera yo cyangwa abaturage ba Uganda bafite inkomoko mu Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko haramutse hari Abanyarwanda baba muri Uganda bakoreyo ibyaha, bagombye kugezwa imbere y’ubutabera aho kugira ngo bakorerwe iyicarubozo.