Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Croix Rouge Y’u Rwanda Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ibihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Croix Rouge Y’u Rwanda Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ibihe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2025 5:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Emmanuel Mazimpaka avuga ko bagamije ko abaturage babaho neza muri rusange.
SHARE

Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda, Croix Rouge Rwandaise, buvuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza, bwateye ibiti 6,000, bikaba bimwe mu bigera kuri Miliyoni buzatera mu mwaka wose wa 2025.

Ni ibiti by’ubwoko butandukanye birimo n’iby’imbuto.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri uyu muryango witwa Emmanuel Mazimpaka aherutse kubitangariza muri Nyagatare aho yari yagiye kuganira n’abafatanya bikorwa b’uyu muryango ku iterambere bagezeho binyuze ku nkunga batewe na Croix Rouge.

Yavuze ko intego y’uriya muryango harimo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza mu buryo bwose harimo no kubafasha kurya imbuto biyejereje.

Mazimpaka avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Croix Rouge y’u Rwanda yigisha abaturage uko barinda amashyamba kwangirika, bakigishwa gukoresha amashyiga ya rondereza.

Rondereza ni amashyiga akoresha inkwi nke, bikagabanya ubwinshi bw’ibiti bitemwa ngo abantu bacane.

Abatuye imirenge yagejejwemo ibikorwa bya Croix Rouge muri aka Karere ni abo mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Ni imishinga Croix Rouge y’u Rwanda ikoranamo n’abatuye Karangazi na Rwimiyaga

Uretse kwegereza abaturage uburyo bwo kurondereza ibicanwa, hari n’abafashijwe kubona ibyuzi byo gukuramo amazi yo kuhiza imyaka no kubyororeramo amafi.

Umwe mu bagenewe icyo gikorwa yashimye Croix Rouge y’u Rwanda agira ati: “Inaha mu minsi yatambutse twakundaga kubura amazi tugasanga turi mu bihombo, ariko ubu dufite amazi yo gukoresha mu rugo, kuhira imboga no kuyakoresha mu bindi”.

Umuyobozi wa Koperative yo muri Karangazi yiganjemo abahoze ari ingabo z’u Rwanda basezerewe mu ngabo yitwa Karangazi Fishing Cooperative witwa Rodrigue Muhizi yavuze ko kwishyira hamwe byatumye bagira imbaraga banatera imbere.

Abaturage bigishijwe uko ubworozi bwa kijyambere bw’amafi bukorwa.

Mu cyizere cy’ejo hazaza, Muhizi yagize ati: “Twizera ko nibura tuzajya tubona toni 150 z’amafi mu mezi atatu, tukagemura mu Karere ka Nyagatare n’ahandi mu gihugu, ndetse dutekereza ko no mu mahanga tuzagezayo umusaruro wacu”.

Mu rwego rwo kubafasha kubyaza umusaruro, bahabwa amahugurwa yo kumenya uko ubwo bworozi bukorwa kinyamwuga.

Mu minsi iri imbere bazahabwa Miliyoni Frw 11 zo kubafasha kwagura ubwo bworozi.

Kuwa Gatanu tariki 21, Gashyantare, 2025 hasinywe amasezerano hagati y’impande zombi, akaba agena uko ibintu bizakorwa mu gihe kiri imbere.

Abaturage bo muri Koperative basinye amasezerano yo gukomeza imikoranire na Croix Rouge y’u Rwanda.

Abandi bafashijiwe kwiteza imbere ni abo mu Kagari ka Gacundezi mu Murenge wa Rwimiyaga.

Bibumbiye muri Koperative Abadahigwa Gacundezi, bakaba bakora ubworozi bw’ihene no guhinga ibigori.

Muri rusange hafashijwe abagenerwa bikorwa barenga 1000 mu makoperative atandukanye.

Abenshi muri bo bavuga ko bakora uko bashoboye bakizigamira kugira ngo bitege akazaza ejo.

Bagambe Innocent wo mu Itsinda Abakundwa avuga ko nyuma yo guhabwa ihene, bazibyaje umusaruro ndetse we muri iki gihe yoroye ingurube.

Kugeza ubu Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko yatanze inkunga zitandukanye muri Nyagatare ikubiyemo guha abaturage ibigega 100 by’amazi, gutera ibiti 6000 byiganjemo iby’imbuto, inkunga yahawe koperative 72, amatungo magufi 720, kandi ubutaka bungana na hegitari  22 buhabwa abaturage.

Mazimpaka Emmanuel avuga ko iyo basuzumye basanga abaturage bagenewe iriya nkunga, muri rusange, yarabagiriye akamaro.

Yavuze ko Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira ama Koperative harimo nakora ubworozi bw’amafi butamenyerewe henshi muri Nyagatare.

Ati: “Mwumvise ko hari abafite gahunda yo kugira uruganda rukomeye ruzatunganya umusaruro ukomoka ku mafi bityo bakabasha kugemurira amasoko atandukanye, bikabafasha kubona amafaranga no kurwanya imirire mibi.”

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda busanzwe bukorana n’abantu bo mu Mirenge itandukanye yo hirya no hino mu gihugu.

TAGGED:AbaturageCroixfeaturedImbabareKarangaziMazimpakaNyagatareRougeRwimiyagaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruri Kuzamura Umubare W’Abaganga Babaga-Min Nsanzimana
Next Article Gasabo: Polisi Yafashe Abiba Imodoka Zipakiye Ibishingwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?