Gari Ya Moshi Ebyiri Zagonganye Hapfa Abantu 50

Kugeza ubu Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda muri Pakistan iri mu iperereza ryo  kumenya icyateye impanuka ya Gari ya Moshi ebyiri zagonganiye Islamabad mu murwa mukuru.

Kugeza ubu Polisi n’ingabo bari gukora uko bashoboye ngo barebe niba hari abarokotse kuko kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 70 bakomeretse bikomeye.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko gari ya moshi y’ikigo Millat Express yarenze umuhanda yagenewe igwira indi.

Imwe yavaga ahitwa Karashi igana Sargodtha iza kugwa igeze Islamabad.

- Advertisement -

Ikinyamakuru cy’aho byabereye kitwa ARY News kivuga ko abenshi mu baguye muri iriya mpanuka ari abagore.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Bwana Imran Khan yihanganishije ababuriye ababo muri iriya mpanuka.

Ikindi kandi ngo ni uko Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu nawe yageze ahabereye iriya mpanuka, areba ibyabaye anihanganisha ababuze ababo.

Pakistan ni igihugu cyahoze gifatanye n’u Buhunde
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version