Cuba: Igihugu ‘Cyose’ Nta Mashanyarazi Gifite

Inkubi bise Ian yasenye ibikorwa remezo byose bitanga amashanyarazi muri Cuba k’uburyo abaturage miliyoni 11 bari mu kizima. Imibare ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko Cuba ituwe n’abaturage bangana na Miliyoni 11,33.

Inkusi Ian ifite ubukana bwo ku kiciro cya gatatu ni ukuvuga ko umuyaga wayo ufite umuvuduko urenze Kilometero 100 ku isaha.

Ni umuyaga usenya ibikorwa remezo byinshi.

Icyakora hari ibindi byiciro bibiri babanza biba bikomeye kurushaho.

- Advertisement -

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo muri Amerika bavuga ko inkubi Ian iri kongera imbaraga, ikaba ishobora kuza kugera muri Leta ya Florida muri Amerika ifite ubukana bwinshi kurushaho.

Muri Cuba asize iranduye amapoto, isenya inzu zitunganyaga zikanakwiza amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.

Uwavuga ko igihugu cyose nta mashanyarazi gifite ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Ikindi ni uko n’ibihingwa byinjirizaga Cuba amadovize nk’imirima migari y’itabi nayo yangiritse.

Abaturage bavuye mu byabo bahunga imivu y’amazi ndetse n’imyuzure.

Si ibyo gusa bahunga kuko batinya ko nyuma y’ibi, hari bukurikireho indwara ziterwa no kunywa amazi yanduye.

Muri Leta ya Florida abaturage bangana na Miliyoni 2.5 bamaze gusabwa guhunga inzira zikigendwa.

Mu Biro bya Perezida w’Amerika n’aho imitima ntiri mu gitereko.

Abajyanama b’Umukuru w’iki gihugu bavuga ko ibipimo bibereka ko iriya nkubi iri bwangize byinshi kuko iri kugenda yongera imbaraga.

Ibi byatumye Perezida Joe Biden asubika urugendo yari bukorere muri Florida.

Guverineri w’iyi Leta witwa Ron DeSantis yasabye abaturage gutangira guhunga kugira ngo baramire ubuzima bwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version