Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cyamunara Zitesha Imitungo Agaciro Ku Rwego Rubabaje- Umuvunyi Mukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Cyamunara Zitesha Imitungo Agaciro Ku Rwego Rubabaje- Umuvunyi Mukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2025 7:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine
SHARE

Madeleine Nirere uyobora Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ko ibyo babonye kandi bashyize muri raporo yabo bigaragaza ko cyamunara zitesha imitungo agaciro ku rwego rubabaje cyane, bigakenesha abaturage.

Ndetse ngo n’ikoranabuhanga ryashyizweho ngo icyo kibazo gikemuke nta kintu ‘gifatika’ ryakemuye kuko imitungo iri kugurwa ku mafaranga make cyane ugereranyije n’agaciro kayo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06, Mutarama, 2025  nibwo Umuvunyi Mukuru yabagiragaragarije Abadepite ubwo baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025.

Nirere yeretse intumwa za rubanda bimwe mu bibazo Urwego ayoboye rwabonye bishamikiye  ku karengane abaturage bahuye na ko mu gihe cyo kurangiza imanza za cyamunara.

Gashingiye ku iteshagaciro ry’imitungo yabo kandi ku buryo avuga ko bubabaje cyane.

Imwe mu mpamvu ituma bibabaza cyane nk’uko abivuga,  ni uko hari n’ikoranabuhanga ryazanywe ryitezweho kuzakumira ko abantu bashakira amafaranga mu bandi binyuze muri za cyamunara ariko ritigeze rigira ikintu kigaragara rikemura.

Koroha kw’iryo koranabuhanga niko gutuma abatekamutwe baryinjiramo barikoresha uburiganya bagamije gupfobya imitungo n’ibindi bigamije kwibonera inyungu.

Umuvunyi mukuru yatanze urugero rw’uko hari aho basanze inzu ifite agaciro ka Miliyoni Frw 30 barayihaye agaciro ka Miliyoni Frw 3.

Ati: “Biratangaza ukuntu inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 30, iguzwe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hari ikintu kiba cyabaye”.

Biterwa ahanini nibyo yise ‘ibyaha by’ikoranabuhanga’, aho umuntu yinjira mu ikoranabuhanga akavuga ati dore ibiciro bigeze ahangaha shyiramo ibihumbi 50 uwegukane.

Asanga hakenewe imbaraga zidasanzwe ngo iki kibazo gikemuke kuko izari zaratekerejwe, harimo n’ikoranabuhana,  nta musaruro zatanze.

Atanga inama igira iti: “…Nko mu guteza icyamunara, nibura bigakorwa hagezwe ku gaciro ka 75% y’agaciro k’umutungo watanzweho ingwate.”

Nirere Madeleine asaba inzego bireba zirimo na Minisiteri y’Ubutabera kugira icyo zikora ngo ibyo byuho biri mu itegeko bituma imitungo imwe iteshwa agaciro muri cyamunara bikurweho.

Perezida wa Komisiyo yagezwagaho raporo n’Urwego rw’Umuvunyi Nabahire Anastase yagaragaje ko nabo babona ibyo byuho by’amategeko, bituma imitungo y’abaturage iteshwa agaciro kandi ko bazabiganiraho na Minisiteri y’Ubutabera ngo gikemuke.

Icyakora Nabahire we avuga ko kuvuga ko ririya koranabuhanga nta kintu namba ryafashishe mu gukumira ikibazo, byaba atari byo.

Yemeza ko hari icyo ryafashije nubwo cyaba gito bwose!

Nabahire avuga ko umusaruro byatanze ushingiye ahanini k’ukuba ibyo gukoresha impapuro byahozeho mbere byarakuweho, bigasimbuzwa sisiteme(system) y’ikoranabuhanga yabuzaga ko hagira komisiyoneri ibishyirwamo.

Icyakora yemera ko abo bakomisiyoneri batavuye burundu muri iryo tekamutwe, ariko ko Leta izakomeza kubahashya nk’uko ihangana n’ibindi byaha.

Ubusanzwe Itegeko rigenga cyamunara riteganya ko itangazwa ikitabirwa bwa mbere kandi ko iyo abarebwa n’uwo mutungo banze igiciro cyatanzwe ku mutungo watanzweho ingwate kuko kiri hasi, yongera ikitabirwa bwa kabiri, ndetse no ku bwa gatatu, igiciro cyatanzwe kiruta ibindi kuri iyi nshuro kikaba ari cyo cyakirwa.

Ikibabaje ni uko kuri iyo nshuro ya gatatu ari ho Umuvunyi Mukuru yasanze imitungo y’abaturage iteshwa agaciro mu buryo bubabaje.

Yagize ati: “Abakomisiyoneri ntabwo bakuye mu ruge, ngo bareke ibyo bari barimo.  Hari n’abazobereye mu by’ikoranabuhanga cyangwa n’abakorana n’abatanga ibiciro nabo babirimo. Ibyo rero ugasanga bapfobya iyo mitungo, ari byo Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko abaturage baharenganira.”

Depite Nabahire agira abaturage inama ko mu gihe hagize utsindwa mu rubanza hakanzurwa ko yishyura ibintu runaka, aba agomba kwihutira kwishyura, imitungo ye itaratezwa cyamunara.

Mu gihe bitabaye ibyo, Nabahire atanga indi nama ko uwo muntu aba ashobora kwifashisha ubuhuza kugira ngo yiyunge na mugenzi we ibya cyamunara bitubahirije mu buryo bwuzuye.

Uyu munyamategeko wahoze muri Minisiteri y’ubutabera yavuze ko gupfobya agaciro k’umutungo muri cyamunara ku nshuro ya gatatu, bidahombya umuturage gusa ahubwo n’umuryango we  na Banki nayo igahomba.

TAGGED:AbadepiteAbaturageCyamunarafeaturedNabahireNirereUmuvunyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri w’Intebe Wa Canada Yeguye
Next Article Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?