David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido muri Nigeria yishimiye kugirwa umunyamuryango wa Recording Academy, ikigo gitegura irushanwa rya Grammy Awards.
Davido avuga ko bizamubera umwanya wo guhindura byinshi.
Ati: “Uyu ni umwanya uzahindura byinshi. Nize ko gutora bituma umuntu agira ijambo mu guhitamo ibigomba kwitabwaho buri mwaka kandi bigashyirwa imbere.”
Kwinjira muri uyu muryango bituma uwawinjiyemo agira ububasha bwo gutora no kugira uruhare mu kugena abahanzi n’ibihangano bigomba kwinjira mu ihatana n’abazabihabwa.
Ibihembo bihabwa abatsinze mu marushanwa ategurwa n’ikigo Recording Academy nibyo bihembo bikomeye bitangwa ku isi hose.
Abasesengura iterambere ry’ubuhanzi muri Afurika bavuga ko kuba Davido yinjiye muri uyu muryango bishobora kuzaba amahirwe ku bahanzi b’Abanyafurika kugira ngo umuziki wabo urusheho kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga.
Recording Academy yatangaje ko itora rya Grammy Awards 2026 rizatangira tariki 3, Ukwakira, 2025, igahamagarira abanyamuryango bose gusuzuma urutonde rw’abazahatanira ibihembo, bakumva indirimbo zabo hakiri kare kandi bakanatora hakiri kare.