Ubushinwa: Abantu Miliyoni Ebyiri Bahungishwe Inkubi

Leta y’Ubushinwa yahungishije abaturage Miliyoni ebyiri batuye mu Majyepfo kubera inkubi ikomeye bise Ragasa ikaba iri gusatira Intara ya Guangdong.

BBC yanditse ko hari abantu 14 bamaze gupfa bazize umwuzure watewe n’uko ikiyaga kiri mu bice bya Taiwan cyaturitse, amazi asendera mu baturage.

Abakora mu iteganyagihe bavuga kandi ko muri kiriya gihugu hari butangire igihe cy’imvura nyinshi ishobora kuza gutuma ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga.

Ku byerekeye iriya nkubi, abahanga bemeza ko ari yo ifite ubukana bwinshi ibonetse mu Bushinwa kuva uyu mwaka watangira.

Iyo nkubi iri ku kigero cya gatanu, kikaba icyiciro cy’umuyaga uba ufite umuvuduko wa kilometero 152 ku isaha, uyu muvuduko ukaba wasenya inzu, ugaterura imodoka n’ibindi bintu biremereye.

Inkubi Ragasa igeze muri kiriya gice cy’Ubushinwa ivuye mu kirere cy’inyanja abahanga bita South China Sea, ikaba ije iherekejwe n’imvura nyinshi n’umuyaga uza kwambuka ukagera no mu bihugu gituranye n’Ubushinwa birimo Philippines, Taiwan na Hong Kong.

Inkubi bita hurricane ni imiyaga ikomeye ivuka mu bice byegereye inyanja ya Atlantic n’iya Pacific, ibi bikaba ibice bituriye imirongo mbariro bita tropiques, ihagarariwe n’uwitwa La Tropique de Cancer.

Buri mwaka ku isi havuka imiyaga nk’iyo iri hagati ya 80 na 90 ariko itanganya ubukana.

Hari iba ifite umuvuduko wa Kilometero 60 cyangwa Kilometero 120 rimwe na rimwe  zikarenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version