Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Davido Yashyizwe Mu Kigo Gitegura Grammy Awards
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

Davido Yashyizwe Mu Kigo Gitegura Grammy Awards

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 September 2025 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido muri Nigeria yishimiye kugirwa umunyamuryango wa Recording Academy, ikigo gitegura irushanwa rya Grammy Awards.

Davido avuga ko bizamubera umwanya wo guhindura byinshi.

Ati: “Uyu ni umwanya uzahindura byinshi. Nize ko gutora bituma umuntu agira ijambo mu guhitamo ibigomba kwitabwaho buri mwaka kandi bigashyirwa imbere.”

Kwinjira muri uyu muryango bituma uwawinjiyemo agira ububasha bwo gutora no kugira uruhare mu kugena abahanzi n’ibihangano bigomba kwinjira mu ihatana  n’abazabihabwa.

Ibihembo bihabwa abatsinze mu marushanwa ategurwa n’ikigo Recording Academy nibyo bihembo bikomeye bitangwa ku isi hose.

Abasesengura iterambere ry’ubuhanzi muri Afurika bavuga ko kuba Davido yinjiye muri uyu muryango bishobora kuzaba  amahirwe ku bahanzi b’Abanyafurika kugira ngo umuziki wabo urusheho kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga.

Recording Academy yatangaje ko itora rya Grammy Awards 2026 rizatangira tariki 3, Ukwakira, 2025, igahamagarira abanyamuryango bose gusuzuma urutonde rw’abazahatanira ibihembo,  bakumva indirimbo zabo hakiri kare kandi bakanatora hakiri kare.

TAGGED:DavidoIgihemboUmuhanziUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa: Abantu Miliyoni Ebyiri Bahungishwe Inkubi
Next Article Rutsiro: Barashakishwa Kubera Icyaha Bakoreye i Karongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

Andi makuruIbyamamareImyidagaduro

Trivia Elle Muhoza Yabaye Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?