Rutsiro: Barashakishwa Kubera Icyaha Bakoreye i Karongi

Bivugwa ko icyaha bagikoreye muri Karongi bahungira muri Rutsiro.

Hategekimana na Sebera  bo muri  Rutsiro barashakishwa  n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano zo mu Karere  ka Karongi  nyuma y’ibyo bavugwaho byo  kwica Niyibizi Pacifique w’imyaka 25 bivugwa ko yari aje kubiba ibirayi bakamutera igisongo mu gituza.

Bivugwa ko bamuteye igisongo akagwa mu ishyamba  kuko ari ho abantu basanze umurambo we.

Imvaho Nshya yanditse ko abo bantu bakurikiranyweho icyaha bakoreye mu Muduguddu wa Matyazo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Rugabano muri Karongi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi ashwanye n’umugore we, yarahukanye, bikavugwa ko yagiye kwiba ibirayi mu ijoro mu murima w’umwe muri abo bantu babuze asanga barinze imirima yabo yegeranye, umwe amutera igisongo.

Umuturage ati: “ Abo bantu bwarakeye batangira kwigamba ko bateye umuntu igisongo mu mutima wari waje kubiba ibirayi. Ntibari bazi ko icyo gisongo cyamutsinze mu ishyamba.”

Nyuma y’iminsi ibiri uwo muntu yarabuze, Nyina yagiye gutanga ikirego kuri RIB ko yabuze umuhungu we ngo imufashe kumushakisha kuko n’umugore we yari yarahukanye.

Nyuma rero umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwizeyinama Claudine yagiye gushaka ubwatsi bw’inka muri iryo shyamba abona uwo murambo.

Uwo muturage yakomeje ati: “Yageze muri iryo shyamba ryo ku Gatare abonamo umuntu wapfuye ariryamyemo, agaruka avuza induru ahuruza, abaturanyi batabaye basanga ni umurambo w’uwo Niyibizi Pacifique wabaga mu Mudugudu wa Kagombyi, Akagari ka Mucyimba, kuko bari bamuzi, bitegereje basanga koko yaratewe igisongo mu mutima, umurambo waratangiye kwangirika, bahamagaza RIB.”

Abakozi b’uru rwego bategetse ko uwo murambo ujyanwa mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma rya muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Ngendahimana Jean Damascène avuga ko bari gukorana n’abo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro ngo abo bantu bakekwaho kwica uyu mugabo bashakishwe, bafatwe babiryozwe.

Gitifu ati: “Umurambo we wasanzwe umaze iminsi mu ishyamba waratangiye kwangirika, bigaragara ko yari amaze iminsi yarabuze. Na nyina yari yagiye kuri RIB gutanga ikirego avuga ko yabuze umuntu.’’

Yasabye abagifite ingeso y’ubujura kuyireka, bagakora ibibateza imbere baruhiye aho gutegereza kwiba ibyaruhiwe n’abandi.

Yanasabye abarinda imyaka yabo nijoro ko batajya bahutiraho igihe bikanze uje kubiba ngo babe bakwambura ubuzima uwo bagombaga gufata, kuko kumwambura ubuzima nabo bibagiraho ingaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version