Demukarasi y’Abanyamerika nayo ifite ibyuho

Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abaturage bigabye bagatera Ibiro by’Inteko ishinga amategeko, bakinjiramo bakayisakiza. Polisi iyirinda byarayirenze irazibukira. Igitangaje ni uko hari abapolisi bifotoje bari kumwe n’abigaragambya(selfie), bigasa n’aho bari babashyigikiye.

Abigeze kuba abayobozi bakuru mu ishami rya Polisi rishinzwe kurinda iriya ngoro, batangaje ko ari ubwa mbere babonye ibintu nka biriya.

Umwe muri bo witwa Kim Dine ati: “ Ubirebye wagira ngo ni muri filimi ziteye ubwoba. Sinshobora kwiyumvisha ibyo nabonye.”

Avuga ko ari ubwa mbere  bibayeho ko abantu bigabiza Inteko ishinga amategeko bakayisakiza.

- Advertisement -

Abagabye igitero kuri iriya ngoro ni abashyigikiye Perezida urangije Manda ye Donald Trump, bakaba barinjiye mu Nteko ndetse umwe muribo aza kwifotora(selfie) ari mu biro bya Nancy Pelosi, uyu akaba ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

John Magaw wigeze kuyobora umutwe ushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu(Secret Services) yabwiye USA Today ko ari ubwa mbere abonye ibintu nka biriya mu myaka 50 amaze akora mu nzego z’umutekano.

Ni gute bananiye Polisi y’abantu 2000?

Inteko ishinga amategeko ya USA ifite umutwe wa Polisi ushinzwe kuyirinda nta kintu uyibangikanyije nacyo.

Ni umutwe ugizwe n’abantu 2000 bafite ibikoresho byose.

Abayobora iriya Polisi bashinjwa kuba bararebereye abaturage bazaga mu nkengero ziriya nyubako, kugeza ubwo bababanye benshi bikabananira kubakumira ubwo bari binjiye ku bwinshi muri iriya ngoro.

Byari butange umusaruro iyo baza kugira amakenga kare, bakaburizamo ukwisuganya kwabo hakiri kare.

Bariya bapolisi bari bambaye imyenda isanzwe, ni ukuvuga imyenda itaragenewe kuburizamo imyigaragambyo.

Ubwo abaturage bahagurukanaga ibakwe bashaka kwinjira mu Nteko, byarenze abapolisi bananirwa kubakumira.

Bisa n’aho abapolisi ari bo bahaye abigaragambya urwaho kuko batagaragaje gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda ko bigera hariya, ngo babe barakumiriye nk’uko byagenze mu yindi myigaragambyo yabaye mbere mu byiswe Black Lives Matter.

Ikindi kivugwa ni uko bariya bapolisi bari bake.

Bivugwa ko ari bake bishingiye ku bugari bw’iriya nyubako, ahantu henshi ifite abantu bashobora kwinjirira n’ibindi.

Ibyabaye ni intege nke za Politiki kurusha iza Polisi…

Kuba abashyigikiye  Donald Trump bariyemeje kwinjira muri iriya nzu mu rwego rwo kwerekana ko batemera ibyavuye mu matora, nicyo kibazo kurusha uko abapolisi bananiwe kubakumira.

Kuba Abanyamerika batemeranywa ku byavuye mu matora kandi aribo bamaze imyaka myinshi babwira isi uko Demukarasi iteye n’amahame ayigenga ni intege nke za Politili kandi zikomeye.

Ubusanzwe imyigaragambyo yo muri USA iba ari iyo mu mahoro ariko iyo yabanje gufatwa gutyo nyuma ikaza guhindura isura, bigora Polisi kuyikumira kuko abapolisi baba ari bake ugereranyije n’abigaragambya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version