Ubukungu: RDB hari ibyo isaba abantu mbere yo gusura ahantu nyaburanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere( RDB) cyasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza mashya areba abantu bose bifuza gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda arimo na za Pariki.Ni amabwiriza ashingiye ku byemezo biherutse gutangazwa n’Inama y’Abaminisitiri bivuga ko uko Abanyarwanda bakwitwara kugira ngo ntibandure cyangwa ngo banduzanye COVID-19.

RDB yayasohoye mu rwego rwo gushyira ho umurongo wakurikizwa mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ubukerarugendo buza ku myanya y’imbere mu kwinjiza amafaranga menshi mu isanduku ya Leta y’u Rwanda.

Amabwiriza RDB yasohoye akubiyemo ibi bikurikira:

- Advertisement -

Abagenzi, ubariyemo n’abashoferi , basabwa kuzuza inyandiko isaba uruhushya rw’inzira iboneka ku rubuga www.visitrwanda.com/domestic-tourists-facilitation-form/ , bagashyiraho kopi z’ibyemezo by’uko bipimishine COVID-19, bakaba ari bazima, bakabyohereza domestictourism@rdb.rw hasigaye nibura amasaha 24 ngo batangire urugendo.

Ibipimo byemewe ku basura Pariki za Nyungwe, Ibirunga, na Gishwati-Mukura ni ibyifashishije uburyo bwa RT-PCR, byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere yo gusura Pariki.

Ku basura Pariki y’Akagera, ibipimo byafashwe hifashishijwe uburyo bwa Rapid Antigen Test mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere yo gusura Pariki nabyo biremewe.

Abasura ahandi hose, ndetse n’abacumbika muri Hoteli basabwa kuba bipimishije COVID-19 hifashishijwe uburyo bwa RT-PCR cyangwa ubwa Rapid Antigen Test kandi bakaba bazima.

RDB iributsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Pariki ya Gishwati Mukura
Pariki y’Akagera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version