Ruswa Y’igitsina mu Bahanzikazi Nyarwanda, Producers n’Abanyamakuru Iteye Ite?

Ibya ruswa y’igitsina bimaze igihe kirekire bivugwa mu myidagaduro. N’ubwo atari umwihariko ku bakora muri uru ruganda gusa, ariko naho irahari kandi hari benshi babyemeza.

Abahanzi cyane cyane abakizamura umwuga wabo bavuga ko kugira ngo umuhanzikazi(cyane cyane abaririmba) amenyekane bisaba ko agirana ubucuti bwihariye n’abatunganya umuziki( producers) n’abanyamakuru bakora imyidagaduro(Radio&TV Presenters).

Hari umuhanzi w’umuraperi wigeze kuvuga ngo ‘KUBAKA IZINA SI UGUKINA’.

Mu yandi magambo yashakaga kuvuga ko bisaba kwiyuha akuya, ugakora.

- Advertisement -

Ikibazo ni uko muri uko kubaka izina, abahanzi b’abakobwa bananizwa n’abafite ububasha bwo kuzamura impano zabo, bakasaba ibirenze amafaranga harimo n’igitsina.

Babwiye Taarifa ko banga kuvuga amazina y’abatunganya umuziki cyangwa abanyamakuru babatse ruswa y’igitsina batinya ko babakomanyiriza muri bagenzi babo ntibazongere gukinirwa umuziki cyangwa ngo ibihangano byabo bibone aho bicishwa.

Byatangiye muri 2010…

Muri za 2010 nibwo umuziki nyarwanda( nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi) watangiye kuzamuka, abahanzi baramenyekanye haba abakora umuziki ukwabo cyangwa abawukorera mu matsinda.

Abanyamakuru nibo bagize uruhare rukomeye mu gutuma amazina y’abahanzi amenyekana.

Burya umurunga uhuza abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi urakomeye.

Umuhanzi Kidumu yigeze kuririmba avuga ko ‘ahari ihene haba hari n’ikiziriko’, bishatse kuvuga ko ahari umunyamuziki hagomba no kuba umunyamakuru umuzamura.

Uko iminsi yahitaga ni ko hari inkuru zatangiye kwandikwa cyangwa zikanahwihwiswa z’uko hari abatunganya umuziki(producers) n’abanyamakuru baka abahanzi b’abakobwa ruswa y’igitsina.

Hari abemeye kugitanga, birabazamura, ubu baramamaye ariko hari n’abandi banze kugitanga bidindiza impano zabo.

Hari abahisemo kureka umuziki bajya mu bindi.

Bavuga ko babiretse kuko basanze ari amananiza kandi bibangiriza umutimanama.

Ingero dufite hano ni iz’abakobwa babiri tutari buvuge amazina harimo umwe wari wiyemeje gukora indirimbo za gakondo ariko asabwe kuryamana n’umu producer arabyanga birangira nta ndirimbo asohoye.

Yazibukiriye ibya muzika itejwe imbere n’igitsina muri 2015. Ubu yarashatse, afite urugo.

Undi ni umukobwa muri iki gihe uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wakoraga injyana ya R&B wasabwe igitsina na bamwe batunganya umuziki mu Rwanda asanga atabivamo, ahitamo kureka umuziki.

Muzika yayiretse muri 2018, arazibukira!

Yaje kubona uburyo bwo kujya kuba muri USA, muri iki gihe afite uko abayeho, ariko atandagaye imbere y’abafite inshingano zo kuzamura impano z’abahanzi( abatunganya umuziki n’abanyamakuru b’imyidagaduro).

 Urwishe ya nka ruracyayirimo!

 Ubuhamya Taarifa yahawe n’abahanzi n’abandi bakora muri uru ruganda bwemeza ko ruswa y’igitsina ikiri mu myidagaduro.

Umuhanzi w’imyaka 20 witwa Ornella Queen Juru yatubwiye ko ibya ruswa y’igitsina bihari ndetse ko nawe yayatswe, ngo si inkuru mbarirano.

Ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda kuko yatangiye gusohora indirimbo umwaka ushize wa 2020 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Uwashakaga kumusambanya yamusabaga kumusanga iwe.

Juru ati “…Hari abanyamakuru batunaniza!  Mukavugana uri kumusaba ko yagufasha mu kuzamura impano yawe akagusaba kumusanga iwe mu rugo ngo abe ariho mukorera ikiganiro…Aho bitera umuntu kwibaza byinshi mu gihe uziko igitangazamakuru akorera gifite aho kibarizwa.”

Avuga ko byamubayeho ubwo yasohoraga indirimbo ya mbere yitwa “Ni wowe.”

Icyo gihe mbere y’uko asohora indirimbo ye ya mbere hari muri Kamena, 2020.

Yatubwiye ko yahamagaye abanyamakuru benshi, buri umwe umwe ku giti cye, ariko umwe muri bo amubwira ko yakunze indirimbo ye, ko yamusanga iwe bakabivuganaho.

Ati: “ Bitewe nibyo twari twaganiriyeho mbere,  nk’umuntu mukuru natekereje kabiri mpita muhakanira.”

Umunyamakuru w’imyidagaduro ati: ‘ Ibya ruswa biravugwa ariko nta gihamya, ni mu cyuka!’

Arsène Muvunyi ni umunyamakuru wa KISS FM akagira n’urubuga rwa murandasi.

Yabwiye umunyamakuru wa Taarifa ko ibyo bintu bivugwa ariko bisa nk’aho ‘biri mu cyuka’ ko nta gihamya ifatika k’uburyo wabyemeza.

Muvunyi avuga ko iyo agereranyije n’uko byavugwaga mu myaka ya za 2010 kugeza 2017…asanga byaragabanutse.

Yemeza ko icyatumye bigabanuka ari uko ibitangazamakuru byabaye byinshi.

Yatubwiye ati:  “Ubu bwo ntabwo bicyumvikana ku rwego nk’urwa mbere. Njye impamvu nyibonera mu kuba ibitangazamakuru byarabaye byinshi k’uburyo umuhanzikazi ufite impano atabura aho yinjirira mu gihe  mbere umunyamakuru umwe cyangwa babiri batagushakaga byabaga byakugora kubona uko wigaragagaza”

Producer ‘Track Slayer’ nawe asanga bitakiri nka mbere…

Producer Nshuti Peter ariko uzwi ku mazina ya Track Slayer yabwiye Taarifa ko iriya ruswa ihari ariko itakiri nyinshi nka mbere.

Avuga ko ‘bisa nk’ibyacitse’ kuko bitakivugwa nka mbere.

Kuri we bisa n’aho kuba bitakivugwa byemeza ko byagabanutse.

Ati:  “Najyaga mbyumva kera ngo hari aba producers bimana indirimbo kuko ‘batahawe ibintu’, ubu sinkibyumva nka mbere bishobora kuba byaracitse cyangwa bitakibaho.”

Track Slayer asaba bagenzi be bakora umwuga wo gutunganya indirimbo kwiyubaha bakubaha n’abakiliya babo[abahanzi].

Avuga ko mu bunyamwuga kizira guca intege uje akugana ahubwo umufasha uko ushoboye kandi nawe agataha yishimye, akakurangira n’abandi kuko aba yakubonyemo ubunyangamugayo.

Yasabye abahanzikazi bagezweho na kariya kaga kuzegera ubugenzacyaha bakabiregera.

Transparency nta birego byihariye irabona ku byerekeye ruswa y’igitsina mu bahanzi…

Umukozi muri Transparency International Rwanda witwa  Colette Dusingizimana avuga ko imibare ishingiye ku birego bya ruswa yo ku gitsina byerekana uko ikibazo kifashe muri rusange ariko ntikigaragaze uko kifashe by’umwihariko mu bahanzikazi.

Avuga ko ibibazo bafite babigejejweho n’abakozi basanzwe bakora mu zindi nzego.

Yatubwiye ko bakwa ruswa y’igitsina kugira ngo bazamurwe mu ntera, bahabwe amanota meza mu kwesa imihigo n’ibindi.

Avuga ko impamvu ruswa y’igitsina iba ingorabahizi mu kuyigenza ari uko itangwa n’abantu babiri biyifuzamo inyungu kandi yo ikagira umwihariko w’uko itangirwa mu bwihisho,  mu gitanda, abantu bahuje urugwiro.

Ikindi ni uko umukobwa cyangwa umugore watswe iriya ruswa yanga kubivuga kugira ngo ‘hatagira umwita indaya.’

Madamu Colette Dusingizimana asaba abantu kujya bavuga ko batswe ruswa mbere y’uko bayitanga kuko kubivuga warangije kuyitanga byaba ntacyo bimaze kinini mu byerekeye kuyikumira.

Asanga umukobwa cyangwa umugore watangiye gutanga ruswa y’igitsina akiri mu ishuri aba yarangiritse k’uburyo nta musaruro ufatika atanga niyo yaba ari mu kazi.

Yavuze ko ibyiza ari uko umuntu yakumva ko ashoboye, ntatize umurindi abamubonamo imbaraga nke ahubwo agakora, akazamurwa n’imbaraga n’ubumenyi bwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version